Abavuga rikijyana bo mu bwami bwa Ankole muri Uganda barakajwe cyane n’igongwa ry’imodoka y’umwamikazi wabo, Denise Tusiime Kwezi yari itwawe n’umugabo bitazwi umubano afitanye n’uyu mwamikazi wigeze gushinjwa kuba umusambanyi n’ubwo we yagiye abihakana.
Imodoka y’umwamikazi Kwezi, kuri ubu udafite umugabo, yakoze impanuka ubwo yari itwawe n’umusore bivugwa ko ari umunyamategeko ukiri muto uba i Kampala. Uyu musore utavugwa amazina yakoze impanuka ubwo yari mu muhanda uva Lyantonde- Rushere- Ibanda.
Umwe muri aba bavuga rikijyana yagize ati “ Icyatumye twumirwa ni uburyo iyi modoka yari itwawe n’inshuti ya Kwezi, umunyamategeko uba Kampala.”

Ntibirasobanuka neza umubano waba uri hagati y’uyu musore n’umwamikazi Kwezi wasigiwe n’umugabo we, Igikomangoma John Patrick Barigye abana bane.
Ikinayamkuru Chimpreports kivuga ko iki kibazo kiri gukemurwa mu ibanga rikomeye bitewe n’ibikomerezwa bikirimo. Kivuga ko kugeza ubu Umwamikazi Kwezi ntacyo aratangaza kuri iyi ngingo.
Imodoka yo mu bwoko bwa Pajero , Umwamikazi Kwezi yayihawe na Perezida Museveni.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi ni mu gihe kandi uyu mwamikazi yagiye ashinjwa n’igikomangoma Barigye kumuca inyuma, ibirego yagiye ahakana ahubwo na we akamushinja kumuta no kujya mu bandi bagore.


