Abavuye muri Uganda n’ u Buhinde bazajya babanza kujya mu kato bageze mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangaje ko abagenzi bavuye mu bihugu by’Ubuhinde na Uganda bagomba kujya mu kato iminsi irindwi muri hoteli zagenwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Iri tangazo rivuga ko abagenzi bavuye muri ibyo bihugu cyangwa babinyuzemo mu minsi irindwi ishize bagomba kujya mu kato muri hoteli enye gusa zateganyijwe ziri mu mujyi wa Kigali ku kiguzi cyabo.

Uganda, umuturanyi w’u Rwanda mu majyaruguru, izahajwe n’inkubiri ya kabiri irimo ubwoko bushya bwa Covid bwabonetse bwa mbere mu Buhinde.

Imibare y’abashya bandura Covid 19 mu Rwanda naho ikomeje kuzamuka, yageze ku 1,627 mu minsi irindwi ishize ivuye kuri 474 mu cyumweru cyabanje.

Abantu barenga 390,000 ni bo bamaze gukingirwa byuzuye Covid-19 mu Rwanda nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima.

Icyemezo cy’u Rwanda cyatangiye gukurikizwa ku wa kabiri, gikurikiye icyo mu cyumweru gishize cya RwandAir – kompanyi y’indege ya leta, gihagarika ingendo zo kujya muri Uganda.

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO rivuga ko imibare y’abanduye Covid bashya muri Uganda yazamutse ku kigero cya 49% mu cyumweru gishize mu gihe mu cyabanje yari yazamutseho 131%.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
U Rwanda na Uganda: umubano ukomeje kuzamo Kidobya –Abaturage nibo bakomeje kubihomberamo #ISANZURE
youtube.com
Aa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *