Abawazelendo bakomeje kwisuganya biteguye kwambura M23 ibice igenzura

Sangiza iyi nkuru

Imitwe icumi yitwaje intwaro yiyita “Wazalendo” ikorera muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru yiyemeje gufatanya n’ingabo za DRC mu rwego rwo kugarura ibice bigenzurwa na M23 .

Ibyo babitangaje nyuma y’inama yo ku wa Kabiri, itariki 13 Kanama 2024, mu mujyi wa Butembo. Mu itangazo ryabonwe na Actu30.cd, aya matsinda ya Wazalendo yatangaje ko yiyemeje guhagarika kugaba ibitero byose ku yandi matsinda ya Wazalendo, kandi ko bazagendera ku mategeko agenga ingabo z’igihugu.

Bakomeje bemeza ko aribwo buryo bazafatanya na FARDC, kugira ngo bagarure uturere twigaruriwe na M23, nk’uko byatangajwe na John Mangaika wasomye itangazo.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’amatsinda ya Wazalendo rije nyuma y’uko imiryango itegamiye kuri Leta n’abavuga rikijyana bo muri Teritwari ya Lubero babasabye kuva muri aka gace kuko bananiwe gukurikirana ADF na M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *