Mu buzima busanzwe bw’amadini n’amatorero hose ku Isi usanga abayoboke bayo bagiye bafite iminsi itandukanye bizihiza bigendanye n’imyemerere yabo. Idini ya Isilamu nayo ifite iminsi mikuru yizihiza yihariye nk’Ilayidi nto wizihizwa ubwo abayisilamu baba bamaze iminsi 30 batarya batananywa ku manywa y’ukwezi kwa Cyenda kwitwa Ramadhan mu rwego rwo kwiyegereza Imana. Uretse uyu munsi, abayisilamu bagira indi layidi nkuru na yo ngaruka mwaka, bakanagira umunsi mukuru wa Ijuma uba buri Cyumweru.
Ilayidi yegereje izasengerwa mu rugo
Iminsi mikuru y’ilayidi zombi ubusanzwe mu idini ya Islam yizihizwa habaho gusengera mu mbaga ariko na none bikaba byiza bikorewe hanze y’umusigiti igihe ikirere kimeze neza, nta mvura maze bikaza gusozwa n’ubusabane hagati y’abayisilamu.
Umunsi mukuru usoza igisibo cya Ramadhan ni umunsi mukuru ngarukamwaka uba ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa 10 ari ko kwitwa Shawall. Uyu munsi mukuru urangwa no gusali no kugaragaza ibyishimo by’abayislamu mu gutumirana, gusangira bakanambara neza.
Mu minsi mike ishize, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, wasohoye itangazo ririmo amabwiriza y’uko umunsi mukuru w’Ilayidi nto uteganyijwe ejo ku wa 24 Gicurasi 2020, uzizihirizwa mu ngo ndetse no gusenga isengesho ryawo bikaba uko. Iki cyemezo cyaje kiyongera ku kindi cyakibanjirije cyo guhagarika umunsi mukuru ngaruka cyumweru wa Ijuma na wo abayisilamu b’abagabo baba bategetswe gusengera mu musigiti. Ibi bikorwa nyobokamana kimwe n’ibindi bikorwa bisanzwe byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya covid-19 muri uyu mwaka wa 2020.
Uyu mwanzuro wafashwe hirindwa kuba habaho gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19, dore ko iyi minsi yose yizihizwa irimo gusabana haba mu isengesho na nyuma yaryo. Ubusanzwe abayisilamu iyo basengera mu mbaga baba bari ku mirongo kandi ibice by’umubiri nk’ibirenge n’amaboko bibasha gukoranaho. Ibi byose byashingiweho ubuyobozi bw’iri dini butangaza ko ku mpamvu zo gusigasira ubuzima bw’umuntu ku giti cye n’ubwa bagenzi be, Ilayidi igomba gusengerwa mu ngo.

2 Responses
Abayisilamu bagiye kwizihiriza Ilayidi mu ngo zabo
Ese dukurikije bible,Abakristu nyakuri bagomba gukora “igisibo”?Icyo kibazo bakibajije YEZU muli Matayo 9:14.Baramubajije bati:Kuki abigishwa bawe badakora igisibo?Yabashubije ko ibyo byari imihango y’Abafarisayo.Avuga ko “nta wutera ikiremo gishya ku mwenda ushaje”.Soma Matayo 9:14-16.Bisobanura ko igisibo cyari umuhango w’Abafarisayo.Ntabwo abigishwa ba Yezu bajyaga mu gisibo nkuko bible ivuga.Umukristu nyakuri arangwa n’urukundo nyakuri.Akirinda kwiba,kubeshya,ruswa,kujya mu ntambara z’isi na politike.Kubera ko bituma ukora ibyo Imana itubuza.