Mu nama iherutse kubera i Arusha muri Tanzania, Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda(BNR), John Rwangombwa yatangaje ko kuba igihugu cy’u Burundi cyarafunze umupaka ubuhuza n’u Rwanda byagize ingaruka nini ku bihugu byombi.
Nk’uko bitangazwa n’ijwi rya Amerika, yagize ati “u Burundi bwahisemo gufunga umupaka ubuhuza n’u Rwanda ku mpamvu bo bita izabo bwite.
Ibyo si ikimenyetso ku bihugu bihuriye mu muryango umwe, ahubwo byateje igihombo atari ku Rwanda gusa, kuko ibicuruzwa byavaga mu Burundi byahamyeyo, ibyo nabyo byagize ingaruka ku babizanaga mu Rwanda.”
Akomeza avuga ko ibyo u Burundi bwakoze bihabanye cyane n’umurongo w’icyerekezo cy’ibihugu bihuriye mu muryango umwe, bifite umurongo umwe ndetse binaharanira gushyiraho isoko rimwe.
Anongeraho ko ikigenderewe atari uguteza imbere ubuhahirane bugamije amafaranga, ahubwo ko no mu buryo bw’imiyoborere ndetse na politike bwakagombye kugira icyo bwiyungura bitewe n’umubano ibihugu bifitanye.
[ad id=”44145″]
Ku ruhande rwa Leta y’u Burundi, umuyobozi wa banki nkuru y’u Burundi, Cyiza Jean, we ngo asanga hari hakwiye ibiganiro ku mpande zombi birebera habwe inyungu z’umuturage cyane cyane abaturiye imipaka ndetse no ku zindi nzego muri rusange.
Yagize ati:” ubusanzwe umuryango ni umwe, iyo rero habayeho ingorane hagati y’ibihugu 2, haba hagomba kuba ibiganiro kugira ngo abaturage nabo babyungukiremo.”
Guverineri John rwangombwa yongeyeho ko icyo ibihugu byose byakora hatabayeho ubwumvikane mu buryo bwa politiki, byaba ari imfabusa.
Leta y’u Burundi yafunze ibicuruzwa biturukayo mu kwezi kwa munani uyu mwaka. Icyo gihe igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko kibikoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibiteganywa na Leta y’u Burundi, mu rwego rwo gutuma Abarundi batamarira umutungo wabo hanze y’igihugu cyabo.
[ad id=”44145″]
Gusa muri iki gihe ni nabwo umutekano hagati ya Leta y’u Burundi n’u Rwanda utagendaga neza guhera mu mwaka washize wa 2015.
U Burundi butangaza ko ibicuruzwa byaturukaga mu Rwanda nabyo byagabanutse guhera icyo gihe ku kigero kingana na miliyoni 8 z’amadolari ya Amerika.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


