Abayobozi bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’ab’iza Uganda (UPDF) bakorera hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira basoje inama bari bamaze iminsi itatu bahuriramo.
Iyi nama yahuzaga abayobozi ba Diviziyo ya 2 ya UPDF hamwe na Diviziyo ya 5 ku ruhande rwa RDF, ikaba yarabereye i Kabare ndetse na n’i Mbarara. Ni ubwa gatandatu abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi bari bahuye.
Inama yasojwe yibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no kunoza imikoranire hagati yazo ndetse n’abaturage batuye ku mipaka ihuza ibi bihugu.
Mu ijambo rye risoza inama, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka z’Igihugu cya Uganda, Maj Gen Francis Takirwa, yashimiye abitabiriye inama ku ruhare rwabo n’ibitekerezo byubaka mu biganiro byabaye.
Maj. Gen Takirwa yagarutse ku kamaro k’ubufatanye buhoraho mu guhangana n’ibikorwa bitemewe byambukiranya imipaka, asaba impande zombi gukomeza gusangira amakuru kenshi no kunoza imikoranire.
Yavuze kandi ko ubufatanye nk’ubu bugaragaza ubushake bw’ubuyobozi burangajwe imbere n’Abagaba b’Ikirenga b’Ingabo ku mpande zombi, mu gukemura ibibazo bihuriweho.
Maj Gen Takirwa yashimiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku buyobozi bwabo bufite icyerekezo bwatumye iyi gahunda ibaho.
Yanasabye ko bashimira Abakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi ku ruhare bagize mu itegurwa ry’iyi nama.
Yunzemo ati: “Impande zombi zungukira mu mutekano usesuye kuko abaturage bashobora gukora ubucuruzi n’ibindi bikorwa mu mutekano n’ituze, bazi ko umutekano wabo ucunzwe neza.”


