Umurambo w’umugande w’imyaka 38 bivugwa ko yapfiriye muri gereza yo mu Rwanda yari afungiyemo mu ntara y’Iburasirazuba washyikirijwe abayobozi ba Uganda muri iki cyumweru nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko uyu ari uwitwa John Baptist Tumukorereki, ukomoka mu Karere ka Rukiga wapfuye ku itariki 16 Gicurasi 2021.
Umurambo we iyi nkuru ivuga ko washyikirijwe abayobozi b’Akarere ka Rukiga kuwa Kabiri ushize saa moya z’ijoro ku mupaka wa Kamwezi. Amakuru yavuye mu Rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) avuga ko uyu yari yafashwe azira kwinjiza mu Rwanda inzoga ya kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge.
Ku itariki 19 Gashyantare 2020, uyu yari yakatiwe imyaka 7 y’igifungo nyuma yo kwemera icyaha mu rukiko rwo mu Rwanda.
SP Tharcisse Nshimiyimana, wungirije umuyobozi wa gereza ya Rwamagana, avuga ko Tumukorereki yafashwe na malaria ku itariki 14 Gicurasi, akajyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Rwamagana, aho yageze agakomeza kuremba bikamuviramo urupfu.
Igikorwa cyo gusubiza uyu murambo muri Uganda cyari gihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Claude Mushabe, n’umuyobozi w’Akarere ka Rukiga, Purikeria Muhindo Mwiine.
Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko abashinzwe ubuvuzi bakoze uko bashoboye ariko ntibabashe gutabara ubuzima bwa Tumukorereki.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kamwezi, Tedson Niwagaba, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wahise ushyingurwa mu rwego rwo kwanga ko abaturage bazateranira ahantu hamwe ari benshi bagakwirakwiza covid-19.
Niwagaba nawe wemeza ko Tumukorereki yafatiwe mu Rwanda mu 2017 ashinjwa kwinjiza kanyanga, yagaragaje impungenge zo kuba abaturage bakomeza kwirengagiza amabwiriza ababuza kwambuka imipaka bajya mu Rwanda binyuranyije n’amategeko kandi biviramo bamwe muri bo urupfu rubabaje.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


