Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 24 Mata 2021 yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS.
Abazamuwe mu ntera harimo DCG (Deputy Commissioner General) Dan Munyuza uyoboye Polisi y’u Rwanda, wahawe ipeti rya CG (Commissioner General) na CP (Commissioner of Police) Félix Namuhoranye) wagizwe DCG.
Muri RCS, DCG Juvénal Malizamunda uherutse kugirwa Komiseri Mukuru w’uru rwego, yahawe ipeti rya CG (Commissioner General of Prison), Chantal Ujeneza wari DCG muri RCS agirwa DCG muri Polisi y’u Rwanda.




Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


