Abayobozi batandukanye bakomeje koherereza Kagame ubutumwa bwo kumushimira

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ibihugu bitandukanye nka Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, uwa Guinea Bissau, Umaro Sissoco Embaló, uwa Tanzania, Samia Suluhu, ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bamaze koherereza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubutumwa bwo kumwifuriza intsinzi nziza nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora yo kuwa 15 Nyakanga 2024, by’agateganyo .

Abinyujije kuri X, Perezida Filipe Nyusi yagize ati “Nshuti Muvandimwe Kagame! Mu izina ry’abaturage. Mu izina rya Rubanda, ndashaka gushimira byimazeyo nyakubahwa, Ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’Abanyarwanda, tubifuriza amahirwe yo kugera kuri byinshi mu gihe mutangiye manda nshya kuri uyu mwanya washinzwe ku bwinshi n’abaturage b’u Rwanda”.

Mugenzi we wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco, nawe yifurije intsinzi mugezi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Nawe abinyujije kuri X yagize ati “ Mu izina rya GuineaBissau, turashimira Perezida Paul Kagame, ku bwo kongera gutorwa cyane! Nkwifurije manda nshya ishimangiwe n’amahoro, uburumbuke n’iterambere. Ndashimira abaturage b’u Rwanda!”

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu nawe n’umwe mu bakuru b’ibihugu byo mu Karere bifurije intsinzi nziza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Repubulika Yunze ubumwe ya Tanzania, ndashimira byimazeyo nyakubahwa Paul Kagame, kuba yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ntegerezanyije amatsiko gukomeza gukorana nawe mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byacu byombi no guharanira ubumwe n’iterambere rya Afurika y’iburasirazuba.

Aba biyongera ku bandi nka Perezida wa Kenya, William Ruto, wavuze ko ategereje gukomeza gukorana na Perezida Kagame mu bibazo byo mu karere na Afurika mu gushimangira ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’abaturage ba Kenya n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *