Ntibavuga ko Gitifu yeguye, bavuga ko yasezeye, yahagaritswe cyangwa yirukanwe, uwegura ni uwatoye n’abaturage. Abaturage bashinja abayobozi n’abanyamakuru kubaheza mu rujijo ku birebana n’uburyo abanyamabanga nshingwabikorwa bava mu kazi. Kudakoresha inyito ziteganywa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, bigaragara nko koroshya ikibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo habaga inkubiri y’ivanwa mu kazi ry’abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge, utugari n’uturere tumwe na tumwe, itangazamakuru ryavugaga ko beguye. Ni igihe ariko, kuko nabo babaga babajije abayobozi b’uturere na MINALOC bagasubiza ko beguye ku mpamvu zabo. Mu kiganiro Isesenguramakuru gihita kuri Radio Isango Star buri cyumweru, mu cyahise ku tariki ya 12 Gashyantare 2016, umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Uwamariya Odette nawe avuga ko “begura”.
Ibi ntabihurizaho na Meya w’akarere ka Gasabo-nawe wagitumiwemo- we uvuga ko “hegura uwatowe”. Bagenzi ba Rwamurangwa bayoboye akarere ka Kicukiro na Nyarugenge nabo ntibabona ibintu nkawe, kuko bavuga ko DASSO zo muri utwo turere zegura.
Amategeko
Ingingo ya 86 y’itegeko no 86/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, iteganya uburyo umukozi wa Leta ava mu kazi. Mu mpamvu zitangwa harimo: Ahagaritse akazi mu gihe kitazwi, kuba asezeye burundu, asezerewe nta mpaka, ahawe ikiruhuko cy’izabukuru, apfuye cyangwa yirukanwe burundu. Iki cya nyuma cyo kiza no mu bihano byo ku rwego rwa kabiri, biteganywa n’ingingo ya 76.
Naho ingingo ya 77 n’iya 78, zisobanura ikosa ku mukozi wa Leta, ibihano ndetse n’uburyozwe bwaryo. Igira iti “Igihe umukozi wa Leta adakoze ibyo ashinzwe cyangwa atubahirije ibyo asabwa biba ikosa rihanishwa kimwe mu bihano biteganyijwe mu ngingo ya 76.
Igihano cy’umukozi wa Leta mu rwego rw’akazi ntikibangamira uburyozwe bw’icyaha n’igihano giteganywa n’amategeko ahana, ku buryo ikosa ry’umukozi wa Leta rishobora gukurikiranwa mu kazi no mu nkiko(78).
Ubusesenguzi bubonamo inyungu n’igihombo
Inzobere mu by’amategeko agenga umurimo, isanga uburyo bugira inyungu n’ibihombo ku mpande zose. Haba ku mukoze uvuye mu kazi, ku baturage yari ashinzwe no kuri Leta yamutumye, yakoreraga.
Ivuga ko gusezera ku bushake n’impamvu bwite, biha umukozi kuba yakomeza kubona akazi muri Leta n’ahandi. Gutsimbarara byamuviramo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta, no gukurikiranwa mu nkiko ku makosa yakoze. Abemera kwisezerera rero, baba bacitse iyi ngingo, kuko ntibaba bagikurikiranweho amakosa, n’uburyozwe bw’icyaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta nayo ibigiramo inyungu, kuko iyo umukozi yirukanwe yemererwa kujurira, nk’uko biteganywa mu ngingo ya 83 y’iyi sitati. Iyo ajuriye bagasanga yararenganijwe, ahabwa ibyo amategeko ateganya, kandi Leta itarabiteganije, bimwe biyijyana mu gihombo.
Cyakora usabwe gusezera arengana akabyemera, ntaba akibasha kugana inkiko ngo arenganurwe, kuko aba yanditse ku bwende, nk’uwemera amakosa cyangwa agaragaza ko akazi atakigashoboye.
Abaturage na Leta muri rusange barahomba kuko uvuye mu kazi ataryozwa ibyo yakoze, birimo nko kunyereza, kwigwizaho imitungo no kurya ruswa. Imiryango itari iya Leta n’abaturage bakurikiye ikiganiro basanga baba bavukijwe umucyo mu bibakorerwa, batabwiwe ibyo abayobozi babo batakoze neza. Ibi kandi ngo byabera n’isomo abashya babasimbura bakaba bakwirinda amakosa bagenzi babo baguyemo.
Ikindi ni umuco wo kudahana waba utangiye kwimakazwa, ngo kuko benshi mu bava mu kazi baba baravuzweho byinshi batakoze neza, nko muri gahunda ya girinka, ibyiciro by’ubudehe, imisoro ku butaka n’ibindi birebana n’imicungire y’ibya rubanda.
Kwegura mu kivunge, bitera abantu kwibaza ko hari ababibategeka, mu gihe kimwe. Umwe mu bavuye mu kazi kuri ubu buryo avuga ko inzego zibagira inama yo gusezera ku bwabo ziba zifite ubushobozi bwo kugaragaza amakosa yabo. Uwakwinangira, ayo makosa yavamo icyaha gihanirwa, bakajyanwa mu nkiko, cyangwa bagasibirwa amayira, ntihazagire aho bongera kubona akazi.
Undi ati “tuba tumaze igihe dukorana neza, nta mpamvu yo guhangana”. Gusa uwaba intwari yareka kwandika asezera, bakamwirukana akagana inzira y’amategeko, agasubizwa uburenganzira bwe. Aha yasubizwa mu kazi, agahabwa n’impozamarira.
Iki kibazo cyo kwegura ku bayobozi bamwe na bamwe bo mu Rwanda cyamaze gusa n’igishinga imizi nubwo bigoye kumenya koko niba nyiri ubwite aba yeguye ku mpamvuze cyangwa aba yegijwe nk’uko bijya bigaragara nyuma y’amakuru aba yatanzwe, ahubwo ibi bigakorwa mu rwego rwo kugira ngo hatamenyekana ko kweguzwa na byo bijya bibaho mu nzego zimwe na zimwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi aba bakozi begura badategereje ngo birukanwe mu kazi hanyuma bazajuririre igihano bahawe koko niba bari mu kuri, umuco wo kudahana waba ukomeje guhabwa intebe kuko amategeko yakagombye gukora akazi kayo mu gihe umuntu yibwirije kwegura nta wamurebye nabi, ahubwo akaba yakurikiranwa harebwa nib anta mutungo wa rubanda yegukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste@Bwiza.com


