Abayobozi na Njyanama bazikubira ibya rubanda ntibazihanganirwa “ Francis Kaboneka”

Sangiza iyi nkuru

Francis Kaboneka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho y’abaturage arasaba abayobozi na Njyanama by’uturere n’umujyi wa Kigali kwirinda akaboko karekare kuko uzatinyuka kwiba ibya rubanda atazihanganirwa kuko azahita yerekwa umuryango usohoka. Ibi Minisitiri Kaboneka yabivuze ku munsi w’ejo ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero ry’abayobozi na Njyanama y’umujyi wa Kigali baherutse gutorwa. Iri torero rikaba riri kubera I Gabiro mu karere ka Gatsibo rikazamara ibyumweru 2.
Mu ijambo rye. Minisitiri Kaboneka yababwiye ko inyungu ziri muri iyi mirimo batorewe atari izabo ahubwo ko batorewe gukorera Abanyarwanda babatoye . Ababwira ko nta na rimwe bakwiye kwishyira hejuru y’abo bakorera .

Kaboneka
Minisitiri Kaboneka Francis ageza ijambo rye ku bari mu itorero

Atanga impanuro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasabye aba bayobozi gukorera ku gihe kandi bakagaragazwa n’ibikorwa ndetse bakemera kwakira ingaruka z’ibyo bakoze. Ati “ niba wakoze neza babigushimire niba wakoze nabi bakwereke umuryango usohokeramo.”
Minisitiri wasabaga aba bayobozi kwegera abaturage muri ahunda zose bifuza kubagezaho, yababwiye ko igikwiye kubagaragaza atari imyanya bafite.
Minisitiri Kaboneka yagize ati “Umuyobozi uwo ari we wese ntagaragazwa n’umwanya arimo, ikimugaragaza ni ibikorwa bye, ni umusaruro atanga, ntimuzabyimbe ngo mwumve ko mukomeye ikizabakomeza kikabagira ibitangaza ni ibikorwa muzakora bisubiza ibibazo abaturage bafite ni byo bizabaha agaciro n’ishema.”
Manda zabanjirije iyi aba bashya batorewe zaranzwe n’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bayobozi b’uturere kuko hari n’abagiye baryozwa imitungo ya Leta babaga baragitishije cyangwa barakoresheje nabi.
Kaboneka yasabye aba bayobozi bashya barimo n’abayobye muri manda zabanjije kugira ibyo bafata nka kirazira kuri bo birimo kutanyuranya na gahunda Leta y’u Rwanda yiyemeje kugeraho.
ingando
Abagize Nyobozi na Njyanama z’uturere n’umujyi wa Kigali mu itorero i Gabiro

Agaragaza ibi bakwiye kugendera kure yasabye aba bayobozi kutiremereza, ati “ Kwiremereza ukigira igitangaza, uriremerereza uge mu kirere nujya kumanuka ntawuzagufata niwikubita hasi ushobora gusandara.”
Minisitiri wavugaga asa nk’ukomoza ku myitwarire mibi yaranze abayobobozi bayoboye muri manda zabanje, yasabye aba bayobozi kudatekereza inyungu bwite ahubwo bagakora baharanira guteza imbere abanyagihugu n’abazabakomokaho.
Ati “ Mu nshingano ushinzwe buri gihe uzirinde gukora uri mu mibare y’aho uri bwungukire. Hari abakora yabanje gufata imibare avuga ngo jye ndungukira he nkajye ubwanjye, muri aka kazi mujemo nta kunguka kurimo muri ubwo buryo kunguka guhoraho kuzagera no ku bagukomakaho ni ugukorera abaturage ubafasha gukemura ibibazo.”
Kaboneka wabwiraga aba bayobozi ko Leta y’u Rwanda itazihanganira umuyobozi wese uzashaka kwigwizaho imitungo, yavuze ko niba hari umuyobozi watekerezaga kuzakura ubukire muri iyi mirimo yayobye.
Ati “…Nta bukire burimo, utekereza ko aje gukira ashatse yafata inzira hakiri kare, muri izi nzego harimo imvune, harimo kwigomwa no kwitanga, ariko ntiwahisemo nabi kuko guhitamo gukorera igihugu cyawe no gufasha Abanyarwanda ni cyo cya mbere muri byose.”
Aba bayobozi b’uturere n’umugi wa Kigali basabwe gukorera hamwe n’abo bayobora, Minisitiri Kaboneka yabasabye kutazikubira ibya rubanda ahubwo ko icyo bazakora ari ukubafasha kuzabibyaza umusaruro uzagera kuri benshi.
Ubwo yagarukaga ku bibazo byagarutsweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru,uherutse kubera muri iki kigo cya gisirikare, Minisitiri Kabone yasabye kutazagira ikibazo birengagiza.
Kaboneka na nyobozi
Minisitiri Kaboneka afatanya n’abari mu itorero gushyiraho morale

Kaboneka wifashishije urugero rw’ibyo yabonye mu makuru aho abayobozi batereranye umuntu udafite aho aba bakamwita umurwayi wo mu mutwe,
Yagize ati “Havuka ikibazo umuntu ntafite aho aba, bakakubwira ngo uriya ni umusazi nk’aho uwo musazi we atari Umunyarwanda.”
Umwe mu bari muri iri torero , Mbabazi Francois Xacier uyobora akarere ka Ruhango wanayoboye muri Manda icyuye igihe, yavuze ko mu minsi ishize bamwe mu bayobozi baranzwe n’imyitwarire idahwitse nko kurya ruswa.
Meya Mbabazi avuga ko iri torero ryitabiriwe n’abayobozi benshi muri bo ari bashya kandi bakaryitabira bakimara gutorwa bazarikuramo amasomo azabafasha kutongera kugwa mu mitego nk’iyo bagenzi babo babanjirije bagiyemo.
Iri torero ryitabiriwe n’abayobozi bagize Njyanama z’uturere n’umujyi wa Kigali n’abagize nyobozi zatwo barimo ba meya, ababungirije n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa, bose hamwe babarirwa muri 930, bakazamara ibyumweru bibiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *