Abazunguzayi bakorera mu nkengero z’ isoko rya Gicumbi bararira ayo kwarika bemeza ko basora ariko bakirukanwa mu isoko

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bacuruziza mu nkengero y’ isoko rya Kijyambere rya Gicumbi bazwi ku izina ry’ Abazunguzayi baravuga ko basora amafaranga 200 bita imisoro yashyizweho ariko ngo ntibarenza saa yine z’ amanywa kuko inzego zicunga umutekano muri iri soko zibashushubikana ndetse n’ ibicuruzwa byabo bigafatirwa.
Uku gushushubikanwa kandi batanga umusoro nibyo bituma basaba ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi kubashakira ibisima byo gucururizaho mu isoko imbere cyangwa ngo bakihanganirwa mu gihe bacyakwa ayo mafranga 200 dore ko ngo ubu buyobozi bwigeze no gukorana na bo inama kuri iki kibazo.
Ahanini, aba bacuruzi bagenda bafite ibicuruzwa byabo ku mutwe cyangwa mu ntoki bakaba bakunze kugaragara mu nkengero z’ isoko rya kijyambere rya Gicumbi ahazwi nko kuri Marathon.
Umwe muri bo yagize ati:”Dore twebwe twahoze mu muhanda ubuyobozi budusaba kuvamo tukihangira imirimo, twanze kwiba tuza gucuruza ku gataro kandi nta n’ ibisima bikiri mu isoko none se barashaka ko dusubira mu muhanda?”

New Picture (2)
Uwicaye, ni umuzunguzayi ucuruza ibisheke

Ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi bwo buvuga ko aba bazunguzayi babeshya ko nta mafaranga 200 bakwa bavuga ko ari ay’imisoro ndetse ko ubucuruzi nk’ ubwo butemewe.
Mu kiganiro n’ umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu, Kagenzi Stanislas yahakanye ibitangazwa n’aba Bazunguzayi yivuye inyuma.
Yagize ati:” Reka barabeshya,bitwaza ko ibintu babikuye mu rugo hanyuma bakaza bakirirwa bakwepakwepana n’ abashinzwe umutekano mu isoko. Ubwo se umuntu yakura ibintu mu rugo kuva kuwa mbere kugera ku cyumweru,? Ntibishoboka, kandi umuntu ukuye ibintu mu rugo aje kubigurisha mu isoko ntibisora.”
Kagenzi kandi anavuga ko ibisima biri hagati ya 40 na 50 bihari mu isoko rya kijyambere rya Gicumbi agasaba abavuga ko babuze ibisima kuza kuvugana n’ akarere ka Gicumbi, akanavuga ko umuzunguzayi ufite gitansi yakiweho aya mafranga 200 yanyarukira mu biro bye ikibazo kigakemuka.
Aba bazunguzayi bavuga ko babonewe ibisima byo gucururizaho mu isoko imbere byabagwa neza ko nabo bakura amaboko mu mifuka nk’uko Leta y’ u Rwanda ihora ibishishikariza abanyarwanda cyangwa se ngo bakihanganirwa mu gihe bacyakwa amafaranga 200 bita imisoro n’ubwo akarere kabyamaganira kure kavuga ko babeshya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MASABO Juvénal/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *