Abakobwa umunani biga iby’amategeko muri Uganda bahamagajwe n’ubuyobozi bw’ikigo cy’iterambere mu mategeko (LDC) i Kampala nyuma y’aho hagaragaye amashusho yabo babyina bamansura indirimo yitwa Tumbiza Sound bari mu nyubako y’urukiko. Aba bakobwa ni Ann Kakidi, Annet Nambafu, Mary Zeridah Nabirye, Grolia Nyiramatsiko, Justine Kyomuhendo, Immaculate Kamaliza na Edith Basemera. Mu mashusho, aba bakobwa bagaragara babyina bahennye, bahenuye abandi bikorakora, banasohora indimi. Aba bakobwa batumijwe na Victor Omega ushinzwe amasomo mu LDC ngo bamwitabe, ibyo bashakirwa barabimenya bahageze nk’uko Daily Monitor ibitangaza. Ibi byatangiye ubwo Umuyobozi w’uruikiko rukuru, ishami ry’ubucuruzi, Anna Bitature Mugenyi yabonaga amashusho y’aba bakobwa. Yavuze ko ibyo bakoze ari igisebo ku nzu zikorerwamo n’ubutabera. Aba basabwe gusaba imbabazi ariko binahumira mu mirari ko iyi ndirimbo yamaganwe na Leta ivuga ko innyega umurava w’ubutegetsi ku kurwanya COVID-19. Muyita Solomon uvugira inkiko, yavuze ko bitemewe gukorera ibintu bisekeje mu rukiko.


