Mu minsi ishize Kaminuza y’u Rwanda iherutse gutangaza ko abiga amasomo rusange bazajya bishyura ibihumbi Frw 600 mu gihe abiga siyansi bazamuwe amafaranga bishyuraga akaba miliyoni n’ibihumbi 500 avuye ku bihumbi 900.
Bwiza.com yabigaragaje mu nkuru iheruka ko amafaranga y’ishuri ku biga Kaminuza guhera uyu mwaka w’amashuri agiye kongerwa.
Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buratangaza ko aya mafaranga atari menshi bagereranyije n’ibigenda mu kwigisha amasomo ya siyansi. Ku buryo ngo adakwiranye n’ayo buri munyeshuri yagombye kwishyura. Gusa abayigamo bavuga ko batunguwe n’icyo cyemezo, bamwe baravuga ko bashobora kwigira mu yigenga.
Amafaranga yazamuwe ni ay’abiga mu masomo yiswe STEM ( Technology, Engineering, and Medicine-STEM). Ni ukuvuga ikoranabuhanga, ubwubatsi buhanitse n’ubuganga biciye mu kugenekereza mu Kinyarwanda.
Umuyobozi w’iyi kaminuza wungirije ushizwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba yavuze ko aya mafaranga yazamuwe mu rwego rwo guharanira kuzamura ireme ry’uburezi no kurinda iyi kaminuza igihombo nkuko bigaragara mu nkuru ya The Newtimes.
Izamurwa ry’aya mafaranga riterwa nuko aya masomo ya siyansi zihariye asaba byinshi bikagira ingaruka kuri iyi kaminuza. Mu yandi magambo ngo iri zamuka rizatuma Kaminuza y’u Rwanda ibasha kubona uburyo bugezweho bwo kwita kuri porogaramu za siyansi.
Ati “ Kwiga siyansi bisaba ikiguzi kinini. Na miliyoni n’ibihumbi 500 ni ukwihangana. Uhereye n’ibyigwa, porogaramu zimwe mu biga ubuganga zagombye kwishyurwa miliyoni ebyiri, ariko nyuma y’ibiganiro na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, twumvikanye kuri iyo ngingo. »
Iki cyemezo kandi ngo kirareba abanyeshuri bahabwa inguzanyo na leta n’abarihirirwa n’ababyeyi babo.
Prof. Ijumba yavuze ko kongera aya mafaranga ari umutwaro kuri leta. Ibyo biterwa nuko abanyeshuri bazishyura iyi nguzanyo bagendeye ku bihumbi 600 bakubye umubare w’imyaka bize, nta kugendera kuri miliyoni n’igice bazajya bishyurirwa. Ibi bivuze ko agera ku bihumbi 900 ku mwaka ari ayo leta izajya yongeraho kandi ntiyishyurwe n’umunyeshuri nyuma yo kurangiza.
Ijumba yakomeje avuga ko kuzamura ayo mafaranga bisaba leta n’ababyeyi kugira icyo bigomwa, ariko ngo ari ngombwa kuko bifasha mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri bavuze ko batunguwe n’iki cyemezo cyatangajwe hasigaye ukwezi kumwe ngo bajye ku ishuri. Kuri bo ngo biragoye ko babona amafaranga y’ishuri yikubye hafi kabiri kuyo bishyuraga.
Maniriho Claude mu mwaka wa kane mu masomo ya mudasobwa (Computer Sciences) yavuze ko amafaranga yongerewe ari menshi cyane, ku buryo atazi neza niba bazayabona, kuko ngo ari menshi ugereranyije na kaminuza zigenga.
Ati “ Umuryango wanjye nanjye duha agaciro kuba nakwimukira muri kaminuza yigenga. »
Mukantwari Immaculée, umubyeyi w’i Rwamagana yavuze ko nta bushobozi afite bwo kubona amafaranga asabwa abo banyeshuri, kuko ngo na mbere ibihumbi 900 ntabwo yabonaga bikwiye; yari menshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati « Ibyo birenze ubushobozi bwanjye, nta cyizere mfite cyo kumwishyurira. Nifuzaga ko umwana wanjye yiga muri kaminuza y’u Rwanda, ariko ndi kureba ikindi nakora , kubera ko ntashobora kuyishyura.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


