Abiga muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic mu karere ka Nyamasheke, cyane cyane urubyiruko, bavuga ko baba bafite inyota yo kumenya byimbitse amateka y’uRwanda yagejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi, bakababazwa n’abayagoreka, bayavuga uko atari, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe, bikaba byatuma hari rwinshi mu rubyiruko rwibwira ko ibyo rwumvana abo biyita inararibonye mu mateka y’u Rwanda ari byo by’ukuri bikaba byaruyobya, bagasanga hakwiye ingufu ziruseho mu kubamagana,byaba ngombwa bakanabiryozwa.
Babivuze ubwo urubyiruko rwibumbiye muri AERG ingeri muri iyi kaminuza, ku bufatanye n’ubuyobozi bwayo n’abandi banyeshuri, rwibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi, aho rwanagaragaje ko n’abarimu b’amateka mu mashuri yisumbuye na kaminuza mu Rwanda bakwiye amahugurwa yimbitse mu myigishirize y’aya mateka, cyane cyane akora kuri jenoside yakorewe abatutsi,kuko hakiri bamwe bayigisha bababwa cyangwa basa n’abatisanzuye neza, ntibagere ku nyota y’urubyiruko ruba rushaka kuyamenya binonosoye, kandi ari rwo ruzaba ruyasobanurira urwo mu gihe kizaza, rugasanga ari ikibazo gikwiye gufatanwa uburemere.
Aganira na Bwiza.com, Maniraguha Longin, umuhuzabikorwa wa AERG Ingeri wari ufite umwaka umwe gusa muri jenoside, avuga ko bitumvikana uburyo urubyiruko rwahawe inyigisho z’urwango, zikarucengera kugeza ubwo rwishora muri jenoside, rukica urubyiruko rugenzi rwarwo kandi zose zari imbaraga zagombaga kubaka igihugu, abakuru bagombye kurubuza ahubwo bakabirushishikariza, agasanga n’ikindi kigoye kumva ari ukuntu abo bari urubyiruko icyo gihe bakijandika muri ibyo bibi, ubu bakaba bakuze, ari bo bahindukira bakigisha urubyiruko rw’ubu amateka agoretse, yuzuyemo ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi,kandi bitwa ngo bize amateka nyayo,banayabayemo.
Avuga ko ibyo bibashyira mu rujijo cyane, byakubitiraho ko hari na bamwe mu barimu b’ayo mateka mu gihugu bahitamo kugira ibyo bakikira ntibabisobanure neza, na byo bigakomeza gushyira urubyiruko rwinshi mu rujijo.
Yongeraho ko anasanga ingufu urubyiruko rwo mu yisumbuye na za kaminuza rukoresha mu kwamagana abagoreka amateka, kimwe n’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi, zikiri nke cyane, bigaterwa n’ubumenyi buke,n’umwete muke, rumwe muri rwo rufite muri iki gikorwa,nyamara cy’ingirakamaro cyane.
Ati: “Kugeza ubu ntabwo ingufu dushyiramo zihagije. Imbaraga n’ubumenyi urubyiruko rufite ntibikoreshwa uko byakagombye ngo duhangane n’abagoreka nkana amateka yacu, kuko n’abenshi muri twe bataba bayasobanukiwe binonosoye kubera kuyumva bitandukanye, harimo n’abayasobanurirwa hamwe nko muri gahunda nk’izi zo kwibuka, bataha ababyeyi babo bakababwira ibitandukanye n’ibyo twabwiriwe hamwe na cyo kikaba ikibazo.”
Arakomeza ati: “Nk’ubu nkatwe hano dufite murandasi mu kigo,ariko mbona tutayikoresha uko bikwiye ngo tugaragarize amateka nyakuri y’igihugu cyacu abagifite umugambi mubisha wo kudusubiza habi bayavuga uko atari,ahubwo usanga duhugiye mu bindi bitandukanye, nyamara bo batagoheka.’’
Avuga ko hakwiye uburyo bwo guhwitura urubyiruko mu mashuri no kurwumvisha neza uburemere bw’iki kibazo, rukanashishikarizwa gusoma ibitabo bivuga ukuri nyako ku mateka y’u Rwanda, abarimu bayigisha bagahabwa amahugurwa abafasha gusubiza ibibazo byose abanyeshuri bababaza, kuko ngo hari n’abarimu b’amateka batinya ibibazo by’abanyeshuri, bitewe n’isano baba bafitanye n’ayo mateka ubwayo, bagira ngo ahubwo batitera ibibazo kurushaho.
Nshimiyimana Justin wigisha amateka muri iyi kaminuza, wanatanze ikiganiro ku mibereho y’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni, mu gihe cyawo na nyuma yawo, n’uburyo u Rwanda rwari ruyobowe neza, aho baziye iyo miyoborere bakayisenya, bakazana iy’ivangura ryagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibivugwa ari byo,ariko akenshi biterwa n’umwigisha ku giti cye n’uburyo ahitamo bwo kwigisha ayo mateka.
Ati: “Ni byo koko, ingorane zishobora kubaho bitewe n’umwarimu ku giti cye kubera ko yumva akorwaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’ayo mateka ari kwigisha, kimwe n’uko byanaterwa n’uko n’abigisha amateka atari ko bose bayize, batanayabayemo kimwe, bikaba koko byashyira abayiga mu rujijo no guhangana n’abayagoreka bikagorana kuko ay’ukuri baba batayabonye neza.
Ariko integanyanyigisho zo zirasobanutse, igisigaye,nk’uko babivuga ni ukubihugurirwa byimbitse, umuntu koko akajya yigisha amateka yumva anemera, n’abo ayigisha bakagira izo ngufu zo kunyomoza abo bayagoreka, kandi amateka avuga ibyabaye ngo bifashe gutegura neza ahazaza, uyagoreka rero aba yangiza bikomeye ahazaza h’igihugu.”
Mu butumwa aba banyeshuri bahawe n’umuyobozi w’iri shuri, Dr Mukamusoni Dalia nyuma yo kunamira abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Nyamasheke, yababwiye ko aya mateka nubwo asharira ari ayabo, bagomba kuyasobanukirwa neza nk’imbaraga z’igihugu z’ejo hazaza, ntibategereze ko abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi babanza kuvuga ngo babone kubasubiza.
Ati: “Mugomba gufata iya mbere mukandika,ntimugomba kwandika musubiza cyangwa mumeze nk’abisobanura gusa. Aha turi ubwaho haravuga amateka y’ukuri.
Abayahakana, abayapfobya n’abayagoreka bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga kandi ntibabarusha ubwenge cyangwa kwandika. Ibyo kuvuga ko mutifitemo ubumenyi buhagije si byo kuko iyo ubushake buhari n’ibindi biraza, ni cyo twatojwe.’’
Mu buhamya bwe, Ndwanyi Martin w’imyaka 65,warokokeye mu Bisesero akaba yiga muri iri shuri, yababwiye ko kuba yiga muri iyi myaka atari uko atari kwiga mbere ahubwo ayo mateka mabi y’ivangura ari yo yamukuye mu ishuri, avuga ko abanyabisesero birwanyeho ariko imbaraga ziza kubashirana baricwa, harokoka mbarwa,ariko igishimishije ni uko Leta nziza y’ubu yabahojeje amarira ikabubaka.
Ati: “Twabaye muri byinshi bibi, bitugiraho ingaruka mbi n’ubu zikidukurikirana, ariko turiho. Dufite Leta nziza itwumva, iduhoza amarira yose twarize nubwo bitoroshye. Dukomeze twamagane abashaka kugoreka ariya mateka mabi twanyuzemo, twamaganire kure abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi, duhumure, jenoside ntizasubira ukundi mu gihugu cyacu.”
Muri uku kwibuka, aba banyeshuri banaremeye bamwe muri bagenzi babo batishoboye, igikorwa bashimiwe cyane n’umwe mu bagize komite ya AERG ku rwego rw’igihugu Ihimbazwe Justine, wanashimiye iri shuri iyi gahunda yo kwibuka rishyiraho n’uburyo rifasha abaryigamo barokotse batishoboye, Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kanjongo ririmo, Nzasabayesu Enock arisaba gukomeza gutega amatwi no gusubiza ibyifuzo by’abarokotse bahiga, kuko biba ari byinshi binyuranye.
Nubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaye iri shuri ry’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda ritariho kuko ryashinzwe muri 2013, umuyobozi waryo Dr Dalia Mukamusoni avuga ko kubaho kwaryo ari kimwe mu bikorwa byo kwiyubaka kw’igihugu kuko iyo kitiyubaka ritaba ririho, umuyobozi ushinzwe imirimo rusange ku rwego rw’aka karere Rutikanga Joséph, wari waje kubafata mu mugongo yabasabye gukomeza kurerera igihugu neza, abarirangijemo bakaba koko abanyabwenge b’ingirakamaro, batandukanye n’abacyoretse.





