Bwiza
ads

Abiga n'abarimu mu ishuri rikuru rya gisirikare bongereye ubumenyi mu bya dipolomasi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 23 Ukwakira 2026 saa 05:09
Iminota 1 yo gusoma
Abiga n'abarimu mu ishuri rikuru rya gisirikare bongereye ubumenyi mu bya dipolomasi

Abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda rya Gisirikare (NDC-R), uyu munsi basuye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa politiki y’u Rwanda mu by’ububanyi n’amahanga, ibikorwa bijyanye na dipolomasi, imibanire mpuzamahanga n’ubutwererane.

Bwiza News

Iri tsinda ryakiriwe kandi rihabwa ikiganiro kirambuye na Abel Buhungu, uhagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Sudani, mu izina rya Minisiteri. Icyo kiganiro cyibanze kuri politiki y’u Rwanda mu by’ububanyi n’amahanga, ibyihutirwa muri dipolomasi n’uruhare rwa dipolomasi mu guteza imbere umutekano w’igihugu, gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu by’amahanga no guteza imbere inyungu z’u Rwanda.

Bwiza News

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda rya Gisirikare, Brig Gen (Rtd) Didace Ndahiro, yashimangiye ko uru ruzinduko rugamije kunganira amasomo abanyeshuri bahabwa ku bijyanye n’imibanire mpuzamahanga na politiki y’ububanyi n’amahanga. Yagaragaje ko uru ruzinduko ruha abanyeshuri amahirwe yo gusobanukirwa kurushaho uko politiki y’ububanyi n’amahanga ishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zigaragara n’uruhare rwa dipolomasi mu kubungabunga umutekano w’igihugu n'uw'Isi muri rusange.

Bwiza News

Iri tsinda kandi ryasuye Ambasade ya Repubulika ya Nigeria na Ambasade ya Misiri mu Rwanda, aho abanyeshuri n’abarimu bongeye kunguka ubumenyi ku mikoranire mu bya dipolomasi n’ubufatanye mpuzamahanga.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.