Abikorera bo muri EAC banenze icyemezo DRC yafatiye RwandAir

Sangiza iyi nkuru

Urugaga rw’abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rwasabye Leta ya Congo kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo guhagarika ingendo za RwandAir muri icyo gihugu, kuko kibangamiye amahame y’ubucuruzi n’ubuhahirane muri uyu muryango Congo iherutse kwinjiramo.

Umuyobozi wungirije w’uru rugaga, Dennis Karera akaba ari n’Umunyarwanda, avuga ko icyemezo cyo guhagarika indege za RwandAir muri DRC giherutse gufatwa na leta y’icyo gihugu ” kibangamiye ubucuruzi n’ubuhahirane.”

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo DRC yahagaritse ingendo z’indege za sosiyete y’u Rwanda, RwandAir, leta y’icyo gihugu ikavuga ko icyo cyemezo gishingiye ku kuba u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje imirwano n’ingabo z’icyo gihugu, FARDC.

Ni ibirego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma rukavuga ko ntaho ruhuriye n’imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC, nkuko abavugizi barwo haba Yolande Makolo na Alain Mukularinda bagiye babitangaza.

Hashize amezi 2 gusa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, gusa kugeza ubu iki gihugu ntikirinjira mu nzego zose z’uyu muryango kuko hari ibiteganywa n’amategeko kigomba kubanza kuzuza ari nako bimeze ku bikorera bo muri icyo gihugu batarinjira mu rugaga rwa bagenzi babo muri uyu muryango ruzwi nka East African Business Council.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *