Abimukira bamaze kwakirwa n’u Rwanda bararenga 2000 harimo n’abashya rwongeye kwakira

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko u Rwanda rukomeje gufasha amahanga kwakira abimukira, kuri ubu abamaze kubarurwa baragera kuri 2059.

Ni nyuma y’uko kandi rwakiriye abandi bimukira 153 baturutse muri Libya, bahise buzuza ababarirwa mu 2 059 baturutse muri iki Gihugu bamaze kugera mu Rwanda, ndetse hatangazwa n’Ibihugu bimaze kwakira abari hejuru ya 60%,

Mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 28 Ukuboza 2023, nibwo aba bimukira bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe bafite ubwenegihugu bw’Ibihugu bitandukanye.

Muri aba bimukira uko ari 153, barimo 82 bafite ubwenegihugu bwa Sudan, 56 b’Abanya-Eritrea, icyenda (9) b’Abanya-Ethiopia, batanu (5) bo muri Somalia ndetse n’umwe ufite ubwenegihugu bwa Sudani y’Epfo.

Aba bimukira bajyanwe muri Gashora basanze abandi basanzwe bariyo nkuko byagarutsweho na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi.Ni nabwo yanatangaje ko kuva u Rwanda rwatangira kwakira abimukira baturutse muri Libya, hamaze kwakirwa ababarirwa mu 2 059.

Iti “Abagera muri 68% muri bo bamaze kubona Ibihugu bibakira: Canada yakiriye 381, Sweden yakira 255, Norway yakira 193, Leta Zunze Ubumwe za America zakira 168, u Bufaransa bwakira 141, Finland yakira 187, u Buholandi bwakira 82, n’u Bubiligi bwakiriye 26.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kwizeza amahanga ko izakomeza kuba abafatanyabikorwa beza mu kurengera uburenganzira bwa muntu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *