Abimukira byibuze 20 baroshywe mu nyanja ubwo bageragezaga kwambuka hagati ya Djibuti na Yemen nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurengera Abimukira (IOM).
Abarokotse babwiye IOM ko byibuze abimukira 200, barimo abana bari bapakiwe mu bwato ubwo bwahagurukaga ahitwa Oulebi muri Djibuti mu masaha ya kare yo kuwa Gatatu bagiye muri Yemen banyuze mu Kigobe cya Aden.
Nyuma y’iminota nka 30 y’urugendo, abari batwaye abimukira bagize ubwoba bw’umubare w’abantu bapakiye bajugunya abagera kuri 80 mu nyanja mbere yo gusubiza ubwato inyuma nk’uko byatangajwe na Yvonne Ndege, umuvugizi wa IOM mu burasirazuba no mu ihembe bya Afurika.
Ati “Abarokotse bizera ko byibuze abantu 20 bapfuye. Hari abatarabarwa. Imirambo itanu yakuwe ku nkombe,” uyu ni Ndege avugana na AFP.
Hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kuzamuka mu gihe abarokotse bavuga ko batabasha no kuvugisha abo mu miryango yabo bavuga ko iri hanze.
Ni ku nshuro ya gatatu ibintu nk’ibi bibaye mu Kigobe cya Aden mu gihe kitarenze amezi atandatu. Biheruka kuba mu Ukwakira aho abimukira 50 bahasize ubuzima nk’uko IOM ivuga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


