Abishe Gen. Adolphe Nshimiyimana bacakiwe n’inzego zishinzwe umutekano

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Perezida Nkurunziza w’u Burundi yari yatanze icyumweru kimwe cyo kuba hamenyekane abamukoze mu nda bakica umujyanama we mukuru, kuri iki cyumweru tariki ya 9 Kanama 2015, umushinjacyaha mukuru yatangaje ko abamurashe bafashwe bari mu maboko y’abashinzwe umutekano.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’urwego rw’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Burundi, ni uko ngo bamwe mu barashe uyu Lt Gen Adolphe Nshimiyimana bafashwe ariko abandi hamwe n’abari inyuma y’uwo mugambi bakaba bagishakishwa.
Lt
Itangazo ryagiraga riti:“Iperereza ryahise ritangira ubu bwicanyi bukiba, icyo twabamenyesha ni uko abakoze iki cyaha bamwe bamaze kumenyekana baranafatwa abandi kimwe n’abateguye iki gikorwa bakaba bagishakishwa”.
Umushinjacyaha mukuru yakomeje avuga ko imodoka yari irimo abishe Adolphe ari iya giririkare, bakaba barayikuye mu nkambi ya Ngagara mu gitondo cyo ku munsi bamurasiyeho.
Ku wa mber, iyo modoka barimo ngo bayitwikiye ahitwa i Musaga, Umushinjacyaha avuga ko ahaturikirijwe iyo modoka ari naho batoraguye imyenda izo nkozi z’ibibi zari zambaye zimurasa.
Mu gihe umushinjacyaha avuga ko iperereza rigikorwa, yanatangaje ko babaye baretse gutangaza amazina y’abamaze gufatwa mu gihe hagishakishwa n ‘abandi kimwe n’abagerageje kwica Pierre Claver Mbonimpa, Imana igakinga ukuboko ntapfe.
Ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015 nibwo inkuru yasakaye ko Gen Adolphe Nshimiyimana arashwe n’abantu batazwi ahitwa Kamenge bakunze kwita ‘Gare du Nord” akaba yaraguye mu gatego k’abagizi ba nabi.
Lt. Gen Adolphe Nshimirimana yahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi i Burundi ndetse akaba yari ashinzwe umutekano wa Perezida Nkurunziza dore ko benshi banemeza ko bari n’inshuti magara.
Nyuma y’urupfu rwa Gen Adolphe, abaturage benshi kimwe n’ibitangazamakuru bagiye batangaza ko Nkurunziza yabuze ukuboko kwe kw’iburyo, ko uwo mujenerali yari amufatiye runini.
Ku ruhande rw’abarwanya Leta ya Nkurunziza bo bakaba bemeza ko Gen Adolphe Nshimiyimana yari umuyobozi mukuru wa Nkurunziza kurusha uko yakabaye ari we umuyobora, ko Adolphe yakoreshaga cyane Nkurunziza, ko yakoraga icyo amutegetse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *