Abitabiriye EXPO 2016 bahangayikishijwe n’ibura ry’umuriro rya hato na hato

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyanagaragaye mu mikino ya CHAN mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Stade ya Huye aho umuriro wabuze mu minota igera kuri 12, ndetse bikaza no gutuma babiri mu bakozi ba Minisiteri y’umuco na siporo batabwa muri yombi cyongeye kugaragara muri Expo aho abayitabiriye bamaze iminsi Babura umuriro bya hato na hato.

Umuriro wabuze hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku wa Mbere ndetse ngo ukunze kubura buri kanya. Bamwe mu bari muri Expo bari bafite impungenge ko ibikoresho byabo bikenera ingufu z’amashanyari bishobora kwangirika.

Umwe mu bitabiriye imurikagurisha wavuganye n’umunyamakuru wa Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagize ati “Umuriro wagiye ndahangayika, nshuruza ibinyobwa n’ibiribwa nkonjesha nifashishije Frigo iyo umuriro utinda nari mpangayitse ko bishobora kwangirika gusa wamaze hafi nk’isaha yose wagiye nyuma nasuzumye nsanga nta cyangiritse.”

Undi waje kumurika amapasi n’ibindi bikoresha ingufu z’amashanyarazi yagize ati “ njye nta bikoresho byanjye byangiritse uretse akuma kamwe kahiye. Gusa twumva hashakishwa ubundi buryo bwakoreshwa mu gihe haba habayeho ikibazo cy’ibura ry’umuriro. Twabonaga abanyamahanga bahangayitse kuko bari batizeye umutekano w’ibicuruzwa byabo”.

dsc_1009-2-5161b
Bwana Mukubu Gerard, umuvugizi wa PSF, yavuze ko umuriro koko wabuze mu gihe cy’iminota 45 bitewe n’uko umuyoboro wa REG wari wapfuye.

Yagize ati “Nta kibazo byateje kuko hari hakibona ndetse nta n’igikoresho na kimwe cy’abitabiriye irimurikagurisha twumvise cyangiritse”.

Yakomeje avuga ko bari gukorana cyane n’ikigo gikwirakwiza ingufu kugira ngo iki kibazo kitongera kubaho.

Ati “Twashyizemo moteri ifite ubushobozi bunini cyane kubera ko yari yacanye igihe kinini yarazimye tuzana abatekinisiye barayikora gusa twagize umugisha umuriro uza ijoro ritari ryagwa. Ubu nta kibazo dufite.”

Mukubu yijeje abantu ko iyo moteri abatekinisiye bari kuyikurikirana buri mwanya.

Naho Mpaka Vincent, Umuyobozi ushinzwe amashanyarazi muri REG, yasobanuye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi mu bice bimwe bya Kicukiro harimo na Gikondo ahabera imurikagurisha byatewe ahanini n’insinga zacitse aho zihurira ku ipironi ziri mu Gatenga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amashanyarazi akaba yaravuyeho ku ruhande rwa Magerwa, Gatenga ndetse n’ibindi bice bimwe byo muri Kicukiro; ati “Iyo umuriro ubuze nk’uko hifashishwa undi muyoboro uri hafi.” Mpaka yavuze ko umuriro wabuze saa cyenda uzagusubizwaho saa kumi n’imwe na mirongo ine n’ine.

Ku birebana n’imikoranire hagati y’abategura imurikagurisha na REG mu kwirinda ko umuriro wabura, yagize ati “Turakorana umunsi ku munsi abashinzwe gutegura imurikagurisha batubwira igihe rizabera dufatanya nabo mu myiteguro. Mu gihe irimo kuba tubaha abatekinisiye babiri baba bahari ku manywa na nijoro. Ikindi dusaba abategura imurikagurisha kuba bafite moteri ifite ingufu bagafashwa n’abatekinisiye bacu mu kuyishyiraho mu gihe haba habaye ikibazo gitunguranye cy’ibura ry’umuriro”.

Polisi y’Igihugu yo ivuga ko iki kibazo cy’ibura ry’umuriro nta kibazo cy’umutekano cyateje nk’uko byemejwe n’umuvugizi wayo, ACP Twahirwa wakomeje avuga ko bakomeje gukorana n’izindi nzego bireba bakajya inama bakamenya icyo bakosora.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *