Umutwe wa M23 ubinyujije ku muvugizi wungirije, Dr Balinda Oscar, watangaje ko witeguye kwakira bagenzi babo basigaye inyuma batari ku rugamba kubera impamvu zabo zitandukanye, wemeza ko biteguye kubasaba imbabazi bagakomezanya urugamba .
Ibi Dr Balinda Oscar (uri ku ifoto na Corneille Nangaa) yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bahoze ari abayobozi b’ingabo mu mutwe wa M23 mbere ya 2013, Col. Kaina, ubu ubarizwa muri Uganda, ahishuriye muri iki cyumweru gishize ko hari ibibazo yagiranye n’ubuyobozi by’umwihariko umugaba wa M23, Gen. Makenga, byatumye atitabira urugamba rushyashya.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Bwiza TV, Colonel Kaina Innocent wigeze kungiriza Gen. Sultani Makenga ku buyobozi bw’umutwe wa M23, yatangaje ko intandaro yo kugira ngo bombi bashwane yabaye inama yagiye amugira.
Yavuze ko ibibazo bye na Makenga byatangiye muri 2013 ubwo bari bamaze gutakaza Umujyi wa Goma, nyuma yo kutumvikana ku cyemezo cya Gen. Makenga cyo gusubiza ingabo inyuma.
Ubwo yabazwaga kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Gen. Makenga, ari Dr Oscar Balinda, yatangaje ko biteguye gusaba imbabazi Kaina n’abandi nkawe avuga ko bagifite agahinda kubera ibyabaye.
Yagize ati “Mbere yo kugirango dutangire uru rugamba rushyashya twarashakanye twese dusabana imbabazi, tujya no mu babyeyi bacu mu nkambi aho bari, inkambi zose twarazizengurutse dusabana imbabazi ku bintu byabaye tubona gutangira urugamba rushyashya”.
Yakomeje agira ati “Eeh ibyo twarabikoze, rero uwundi waheranywe n’agahinda nka bariya bakiri inyuma, na bo bazaze tuzabasaba imbabazi nta kibazo…abo ba Kaina n’abandi n’abandi bagifite agahinda kuko ni ko kabavugisha kuriya. Bazaze, badusange, tuzabasaba imbabazi uko babyifuza. Rero njye ndi umuvugizi wa afande ndamuhamagaye. “
Yashimangiye ko muri M23 batifuza byacitse. Ati “Ntabwo dushaka polémique , uzi ikintu bita polemique ? ntabwo twajya guterana amagambo na Kaina, uri umunyamakuru ndabikubwiye uranzi, umubwire ko ari karibu azaze twese twasabanye imbabazi tubona gutangira urugamba rushyashya.”
Kaina avuga ko Makenga yagiranye ibibazo nk’ibyo bagiranye na General de Brigade Baudouin Ngaruye wabanje kuba icyegera cye; ibyatumye inyeshyamba za M23 zisubiranamo izibarirwa mu ijana zigwa mu mirwano yazisakiranyije mu gihe cy’iminsi ibiri. Kuri ubu ariko Gen. Baudouin Ngaruye we yasanze abandi ku rugamba.
“Avant de commencer cette nouvelle bataille, nous nous sommes tous cherchés et nous nous sommes pardonnés.” “Ceux de Kaina, Kazarama et les autres…, KARIBU, nous leur présenterons nos excuses autant qu'ils le souhaitent.” – Dr. @BalindaOsca, porte-parole (adjoint) de l'AFC/M23. pic.twitter.com/EnWKk95DxR
— Secret de la RDC (@DelaCachette) June 24, 2024


