Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baraye binjiye mu karere ka Rubavu basiga barashe inka eshanu.
Byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa yine, mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu.
Inka zarashwe ni iz’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yabwiye itangazamakuru ko abateye barashe inka nyuma yo kwikanga inzego zishinzwe umutekano.
Ati: “Icyagaragaye ni uko bari bitwaje intwaro, hanyuma bikanze inzego z’umutekano ndetse n’irondo ry’umwuga bibatera kurasa inka. Mu nka eshanu zarashwe imwe yahise ipfa.”
Abateye mu murenge wa Bugeshi bahataye ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu, gusa amakuru avuga ko nta muturage wahaguye cyangwa ngo akomereke.
Kuri uyu wa Gatandatu Twagirayezu warasiwe inka yahise ashumbushwa n’ubuyobozi bwahise bumuha inka ebyiri.
Uyu muturage yavuze ko yishimiye kuba yashumbushijwe, avuga ko abaraye bateye yabonye ko “nta mbaraga barusha Leta”.
Yunzemo ati: “Uriya ni umujura mu bandi, umujura rero ntabwo yakanga nyirurugo, amarangamutima yanjye rero ni uko nishimye cyane ku bw’igikorwa cyiza Leta inkoreye.”
Mu gitondo inzego z’ubuyobozi zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano zagiranye inama n’abatuye mu gace ibi byabereyemo mu rwego rwo kubahumuriza.
Mu byo impande zombi zemeranyijeho harimo kongera gukaza amarondo, kugira ngo uwo ariwe wese watera u Rwanda abashe gufatwa binyuze mu bufatanye busanzwe hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano.
Visi-Meya wa Rubavu yanenze abaraye bagabye igitero muri kariya karere, avuga ko ari “ibigwari”.
Yavuze ko umuturage warasiwe inka yahise ashumbushwa izindi ebyiri zishobora kwiyongera zikagera kuri eshanu, kuko ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi, abaturage b’imirenge ya Bugeshi na Busasamana ndetse n’ubuyobozi bw’akarere biyemeje kumwongerera inshumbu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


