Mu gihe hari abarimo kubyina intsinzi ya Lt Gen Karenzi Karake nyuma y’ifungurwa rye mu Bwongereza, abo mu ishyaka RNC rirwanya Leta y’u Rwanda bagaragaje ko batabyishimiye mu nyandiko bandikiye Loni.
Dr Rudasingwa Théogene umuhuzabikorwa muri RNC mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza, asobanura ku bijyanye n’inyandiko yandikiye umuryango w’abibumbye yatangaje ko irekurwa Gen Karenzi Karake ritubahirije amategeko.

Rudasingwa yagaragaje ko batishimiye irekurwa ry’uyu muyobozi w’urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda, avuga ko ibyaha yashinjwaga bikomeye ndetse ko ari ibyanibasiye inyoko muntu.
Yakomeje avuga kandi ko kuba ubutabera bw’u Bwongereza bwararekuye Gen Karake atabajijwe ibyaha arengwa ko ari urukozasoni kuri urwo rukiko.
Asobanura impamvu ari urukozasoni yagize ati:”nibyo koko ntabwo ndi umunyamategeko kandi ntabwo nazoberewe mu mategeko y’u Bwongereza ariko no mubazi amategeko ndahamya ko ubwo bajyaga kumufata batari bayobewe y’uko ayo mategeko ahari, kandi bayashingiraho kugirango bamwohereze muri Spain”.
Yakomeje agira ati:”Icyo umuntu yakwibaza, ese bajya kumufata bari bayobewe ko ayo mategeko ahari, ibyo rero byo kuvuga ngo ayo mategeko nta gihamya kugirango yoherezwe muri Spain, ibyo ni nko gushakisha akantu mu rwego rwa tekiniki[…]”.

Rudasingwa kandi avuga ko irekurwa rya Gen Karake ari urukozasoni ku butabera bw’u Bwongereza ngo bitewe n’uko butamugejeje mu rukiko aburane bigaragare niba koko ari umwere cyangwa niba ibyaha aregwa bimuhama.
Mu gihe ubuyobozi mu ishyaka RNC bwo bugaragaza agahinda bwate n’irekurwa rya Gen Karake, urukiko rwa Westminster Magistrates i Londre mu Bwongereza ndetse n’abahagarariye inzego z’ ubuyobozi bwa Esipanye bagaragaje ko Lt Gen Karake nta cyaha yakoze yakagombye gukurikiranwaho haba mu Bwongereza cyangwa muri Esipanye.
Rudasingwa Théogene ubu uri mu bayobozi muri RNC ishyaka ry’abarwanya Leta y’u Rwanda, yahoze ari umuyobozi muri Leta y’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, akora muri perezidansi, yabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika by’umwihariko akaba yaranahoze mu ngabo za RPF/Inkotanyi.
Ishyaka RNC ryashinzwe na Col Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo ari naho yiciwe hamwe n’abandi ubu barwanya Leta y’u Rwanda barimo Gen. Kayumba Nyamwasa, Mjr Rudasingwa Theogene,…
Ku wa 20 Kamena 2015 nibwo Lt Gen Karake yatawe muri yombi n’igipolisi cyo mu Bwongereza ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege ari mu butumwa bw’akazi, akaba yararekuwe kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama nyuma y’iminsi isaga 50 afungiye muri iki gihugu cy’u Bwongereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


