Mu gihe bimwe mu bigo bya Leta hadasizwe na za minisiteri zimwe na zimwe bahuye n’ikibazo cy’ingengo y’imari yabaye iyanga, Ikigo cya Leta cyitwa RISA ( Rwanda Information Society Authority) kibitse asaga Frw miliyari ebyiri, abayobozi bacyo batavuga uko azakoreshwa. Kuwa 23 Mutarama 20218, RISA yafunguye konti nomero 1000043105 muri Banki Nkuru y’ u Rwanda (BNR). Bayise ” ‘Computers Revolving Fund Frw” ko izajya ijyaho Frw avuye mu igurishwa rya mudasobwa za POSITIVO BGH. Vuba baha muri Werurwe 2021, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadia Biraro yasanze iyo konti iriho Frw2,066,347,994 gusa ngo abo muri RISA ntawe uvuga icyo ayo mafaranga azakoreshwa. Abo muri RISA baryamanye amafaranga angana atyo mu gihe abo muri Minisiteri ya Siporo nk’uko The Chronicles ibivuga, bari basabye Frw miliyari 13 zo kuzamura impano ariko bahabwa Frw miliyari eshatu gusa. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Umusore wari ufite ubukwe afashwe ari kumwe nundi mugore\Asohowe mu nzu nabi\\umugore ukuze arakaye


