Abu Musab al-Barnawi yagizwe umuyobozi mushya wa Boko Haram

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Boko Haram ukorera mu burengerazuba bw’Afurika, ukaba ufite icyicaro cyawo muri Nigeria, ufite umuyobozi mushya nk’uko byatangajwe n’umutwe wa leta ya Kiyisilamu uvuga ko bikorana,.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kanyamakuru kawo kaba gasohoka buri kwezi, umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, watangajemo ikiganiro wagiranye n’umugabo Abu Musab al-Barnawi, uwo mutwe wita “meya” w’uburengerazuba bw’Afurika wagizwe umuyobozi mushya wa Boko Haram. Iyi mitwe yombi y’iterabwoba ikaba yaragiranye igihango mu mwaka ushize.

_90625176_91682214-e3cc-4eb5-b8ec-d98675fd39b2

Isosiyeti y’ubutasi SITE, icunga ibyo imitwe y’iterabwoba ikorera ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko ako kanyamakuru nta makuru katanze y’aho Abubakar Shekau wayoboraga Boko Haram yaba aherereye n’uko byamugendekeye.

Shekau uzwi ku magambo yuzuye ubukana yakunze kuvuga, aheruka kuboneka kuri video mu kwezi kwa gatatu aho yasaga n’aho yayamanitse ubwo yavugaga ati “Kuri jye bigeze ku ndunduro” ariko yirinze gutanga ibisobanuro birambuye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *