Kuri ubu buyobozi buriho mu itorero rya pantecote mu Rwanda (ADEPR) hagiye humvikana inkubiri n’amatiku mu buyobozi ndetse bamwe bakanavaho bubashinja amakosa runaka, nyuma bakongera kugaragara bari mu mirimo, ibi nibyo benshi mu bakiristo baba bibaza bikabatera urujijo.
Umwaka wa 2012 ushyira uwa 2013, isa nkaho ari yo myaka yatangiye kugaragaramo inkubiri y’amakimbirane no kutumvikana ari nabyo byaviriyemo abashumba n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za ADEPR kwicazwa ku gatebe imburagihe abandi bahantanurwa mu ntera, bakavanwa ku buyobozi bw’intara ugasanga barimo kuyobora umudugudu.
Kuva umunsi amatiku yavukaga muri iri torero Rev. Past Usabwimana Samuel akavanwa ku buyobozi (umuvugizi mukuru w’itorero) imburagihe, agasimburwa na Sibomana Jean ubu unayoboye, nyuma yaho nibwo umuntu yavuga ko umuriro watse, bamwe mu bashumba banafata ingamba zo kwandikira umukuru w’igihugu bamusaba ku bw’ububasha afite nk’umukuru w’igihugu kuba yakemura ibibazo biri muri iri torero.

Aba bashumba bivugwa ko bari no mu bagize uruhare mu kurwana intambara yo kuvanaho Samuel, nyuma ntabwo bumvikanye neza n’ubuyobozi bari bamaze kwishyiriraho, bikaza kuba intandaro yo kwandikira umukuru w’igihugu.
Ikipe y’abashumba n’abakiristo banengaga ubuyobozi bwa Rev.Past Jean Sibomana wungirijwe na Rev.past Tom Rwagsana (ubu bose ni aba Bishop), bamwe barirukanwe ku mirimo abandi bahananurwa mu ntera, hahandi bamwe banahise baceceka ntibongera kuvuga mu itangazamakuru.
[ad id=”44145″]
Abo ni bande?
Past.Rukundo Octave: Uyu niwe wari uyoboye ikipe y’abashumba n’abandi bakirisito bandikiye Perezida bamusaba gukemura ibibazo biri muri ADEPR, uyu Rukundo wari umupasitoro muri paruwasi ADEPR-Kacyiru yahise yicazwa, gusa amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko ubu yaba yarababariwe.
Ev.Birahagwa Jenvier: Uyu mugabo nawe ashyirwa mu majwi cyane ko ari mu baharaniye impinduka havanwa ku butegetsi Samuel hashyirwaho Sibomana, uyu nawe nyuma yaje kwicazwa ku gatebe avanwa ku bwarimu (Evangeliste) akicara mu bakiristo nk’abandi bose, ubu nawe bitangazwa ko ubu yagiriwe imbabazi.
Pastor Modeste Uwabimfura: Uyu mushumba nk’uko nawe ubwe yabyivugiye mu itangazamakuru, azwiho kurwana inkundura yo kuvanaho ubuyobozi mu itorero, Rev Past Usabwimana Samuel wahiritswe uyu Modeste ari mu bihano, byaje gutangazwa ko yarwanye intambara cyane kugirango yeguzwe dore ko nyuma ubuyobozi bwa Sibomana Jean na Tom Rwagasana, bwahise bumushumbusha kubanza kumwakira mu itorero nyuma banamuha akazi muri production.
Uyu Modeste yaje kuhagarikwa kuri uyu mwanya yari yarahawe, aho bivugwa ko imirimo yakoraga yari imaze kurangira, ariko ubu ari mbirimbiri n’ubu buyobozi bwa Sibomana bwari bwamushumbushije kumuha akazi kandi mbere yari yarahanwe, akaba avuga ko azaruhuka nabo abavanyeho.
Nyuma yaho uyu mugabo atangiriye kurwanya ubuyobozi buriho nibwo, nabwo bumushinja amakosa, arimo ubusambanyi n’ubuharike,… ariko na none wasubiza amaso inyuma ugasanga ubu buyobozi buriho nabwo hari aho abakiristo babutunga agatoki ko ubwo bwamugaruraga mu murimo w’Imana bushobora kuba bwarakoze ikosa, bitewe n’uko bwari buzi neza ko na Usabwimana yari yaramuhagaritse.
Uretse aba batangajwe haruguru, hari nabandi bari barahagaritswe bakaba bababariwe, twavuga nka Rev.Mutaganzwa Viateur, Rev Past Karurangwa Edouard, Rev Past Kayijamahe Jean,…
[ad id=”44145″]
Bishop Tom Rwagasana, umuvugizi wungirije wa ADEPR yigeze avuga ko aba bashumba bongeye kugirirwa icyizere, aho yagize ati: “ nyuma yo kuza bakavuga ko bemeye guca bugufi bagasaba imbazi twarabababariye ubu nabizerwa nta kibazo na kimwe gihari ”.
Tom Rwagasana kandi arongera akavuga ko uyu Modeste we atakiri mu bakiristo ba ADEPR avuga ko kuba yaranarongoye umugore wa kabiri, akajya no gusezeranira mu rindi torero bisobanuye ko atakiri uwabo.

Iyi muzunguruka ya hato na hato ihora mu bayobozi bitwa ko baba bahagarariye abakiristo, bakagombye kuba indorerwamo y’abo bayobora, ejo ngo bahagaritswe ejobundi ngo bagarutse mu murimo w’Imana “Ni abizerwa”, bamwe mu bakiristo baganiriye na Bwiza.com bavuga ko bishoboka ko hari ikiba kibyihishe inyuma, ubuyobozi bukuru buba butinya kuvuga bugakomeza kubahishira kugeza naho babandagaza bakanasebya itorero.
[ad id=”44145″]
Ese ubuyobozi bwa ADEPR bwo buriho burorohewe?
Nk’uko byatangajwe haruguru mu nkuru, ko mu mwaka wa 2013 aribwo ikipe y’abakiristo n’abashumba bari bayobowe na Rukundo Octave bandikiye umukuru w’igihugu bamusaba kuba yatera ajisho muri ADEPR akaba yakemura ibibazo birimo, n’ubu ibyo biracyari aho.
Ikindi kandi uyu Pastor Uwabimfura Modeste, ntiyoroheye ubu buyobozi bwa Bishop Jean Sibomana na Tom dore ko yanandikiye inzego za Leta (RGB, SENA, Primature) azisaba ko abayobozi ba ADEPR bakwegura, ati: “Turasaba ko biro nyobozi yegura cyangwa ikeguzwa”.
Akubita agatoki ku kandi avuga ko azaruhuka abakuyeho, aho yagize ati: “Namenyereye guhangana, narwanyije kanaka, nahiritse kanaka, nimitse aba n’aba”. Ese kuri iyi nshuro yaba azongera kugirirwa imbabazi n’ubu buyobozi?
Gusa kubera izi nkundura zihora mu itorero ADEPR, mu majwi atandukanye y’abakiristo bagiye baganira na Bwiza.com. nk’uko byanatangajwe haruguru, ngo bahora basenga Imana ngo izi nkundura zibe zashira itorero ribe iry’Imana nk’uko ari nayo yarishyizeho cyane ko mbere yibi byose ryari itorero rifatirwaho ikitegererezo mu myizerere no mu by’umwuka aho benshi bemeza ko ryaba ubu risigaye rikeza abami babiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


