ADEPR : Rev. Ntakirutimana wafunzwe na CMI yavuze icyo yazize no ku mwuka mubi uri mu itorero rya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umwuka utari mwiza ukomeje kuvugwa mu Itorero ADEPR-PCIU rya UGANDA, aho uwayoboraga uru rurembo yafunzwe ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda bikaza gutuma bamwe mubo bayoboranaga bitandukanya n’itorero rya ADEPR, aho  kuri ubu nyuma yo kurekurwa Rev. Ntakirutimana Theoneste , yirukanye bamwe mu bavugwa ko bigumuye kuri  ADEPR nabo bamusubiza ko nta burenganzira abifitiye .

WhatsApp Image 2019 05 22 at 11.13.021
Icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Uganda cyo kurekura Rev. Ntakiritimana na mugenzi we, Assimwe Appolinaire bafatanwe

WhatsApp Image 2019 05 22 at 11.13.024

Umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR muri Uganda, Rev.Ntakirutimana Theoneste  yatangarije bwiza.com ko ubu yafunguwe ari iwe mu rugo no mu kazi k’itorero nyuma yo gufungurwa n’izego z’ubutasi za Uganda, nyuma yuko uyu muyobozi yari yarashimuswe ku ya 28 Weurwe 2019, akajyanwa n’izego z’umutekano za Uganda ( CMI) zikamufungira ahatazwi mu gihe cy’iminsi 45.

Ati “ADEPR-PCIU ihagaze neza n’abakristo bameze neza nubwo nagize ibyago nkajyanwa n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) nkahamara iminsi 45, ndi muri gereza nari mpfutswe mu maso ntotezwa, icyo  gihe nafunzwe habaye icyuho cyateye bamwe mu bashumba b’uturere  gukoresha inama yo kwigumura bagashinga itorero ryabo bava mu iryacu PCIU/ADEPR (Pentecote Church International Uganda) nkuko babyigambye, mu inyandiko bandikiye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda ko bafashe icyemezo cyo gukora ukwabo bakigenga bitwaza ko byakuruwe n’ibibazo byari bihari ubuyobozi bw’iri torero mu Rwanda bukabyirengagiza

Ibaruwa banditse

kk kk2

Rev.Ntakirutimana Theoneste yakomeje  avuga ko abigumuye bashinze itorero ryabo bise PCIU , nabo agifungurwa itorero ryahise rifata icyemezo cyo kubahagarika kuri ubu bakaba batakiri Abapasiteri b’itorero rya ADEPR. Amakuru akomeje kuvugwa kandi ko aba bahagaritswe nabo banze uku guhagarikwa n’itorero .

Uyu mu pasiteri kandi akomeza avuga ko yafunzwe ku kagambane kabo bakoranaga kuko yafunzwe ashinjwa kuba akorana na ambasade  y’u Rwanda, gukorana n’ abasirikare bakuru b’u Rwanda, guhabwa inkunga na Leta y’u Rwanda  mu gukurikirana  abakorana na Gen.Kayumba Nyamwasa, muri ibi byose byamubayeho aratunga agatoki Rev.Singirankabo wayoboraga Paruwase ya Mitiyana ku kuba inyuma y’ibi byose ariko akamusaba kureka kugumura abakristo  no kureka gukomeza gukoresha kashe y’itorero mu nyungu ze kuko ubwo biyimikaga bakoresheje kashe ya ADEPR-PCIU UGANDA basubiza ibaruwa yabahagarikaga ku inshingano bakoresheje kashe yabo ya  PCIU.

WhatsApp Image 2019 05 21 at 21.30.34
Rev. Singirankabo ushinjwa gushimuta itorero

 Ibaruwa ibahagarika

WhatsApp Image 2019 05 22 at 11.13.022

Muri uku kwanga guhagarikwa n’itorero , mu ibaruwa bwiza.com ifitiye kopi isubiza uguhagarikwa kw’aba bapasiteri , mu itangazo ryashyizweho umukono na Rev.Singirankabo Jean de Dieu  uhagarariye uruhande rwigumuye ku itorero dore ko ubu bahinduye izina ry’itorero bahakana ko ihagarikwa bakorewe na Rev. Ntakirutimana Theoneste bataryemera kuko atariwe uhagarika abashumba .

Ibaruwa isubiza

WhatsApp Image 2019 05 22 at 11.13.02

Ku murongo wa telephone, bwiza.com yashatse kumenya icyo abigumuye kuri ADEPR babivugaho, Rev. Singirankabo Jean de Dieu uyoboye PCIU abajijwe ku bivugwa n’icyamuteye gufatira ADEPR  -PCIU Uganda  n’ibikorwa byayo byose  no guhindura izina, yatangaje ko n’ubundi bari basabye kwigenga mbere aho kuba ishami.

Ati”twasabye kwigenga uhereye mbere ntitube ishami ahubwo tukaba itorero ryigenga mu gihugu no mu cyaro hose, rikisangamo Abagande aho kuba munsi y’ubuyobozi bwo mu kindi gihugu, kandi ko imitungo ari iy’itorero kuko twarigumanye nkuko abaseduwa barisize mu Rwanda bakarisigira Abanyarwanda batabanje kubishyuza.”

Nubwo byinshi yabigize amabanga yavuze ko mu minsi irindwi baraba babonye ibyangombwa by’itorero kandi ko aho bizaba ngombwa  azayoboka amategeko. Ni mu gihe kandi na Rev.Ntakirutimana  nawe avuga ko  bazitabaza ubutabera.

Ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bwo bwemeza ko ururembo rwa  ADEPR -PCIU rukomeje gukora  abakristo baratekanye naho abigumuye babikoze ku bushake bwabo kandi ko gushinga idini ryabo bakaryita nuko bashaka ari ibyabo, “naho kujyana ururembo rwacu ruri Uganda ntabiriho ni nko kwikirigita ukisetsa”

Mu kiganiro umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephraim yagiranye na VOA  we yavuze ko gushaka gusahurira mu nduru no gukekwaho ubutasi ku bayobozi n’abayoboke ba ADEPR Ururembo rwa Uganda ari bimwe mu biri kuzana umwuka mubi hagati y’iri torero na ADEPR yo mu Rwanda.

Umuvugizi wa ADEPRRév pasiteri Karuranga Ephrem ahangayikishijwe namaturo aturirwa ahatemewe na bamwe mu bayoboke bitorero ayoboye atazi aho ajyanwa.

Rev. Karuranga yagize ati, “Ni agatsiko k’abari bafite inyota yo kuyobora, babonye umuyobozi wabo afunzwe bifuza ko bakwitandukanya n’abo mu Rwanda bo bumva ko bagomba guhita bayobora iri torero. Hariyo komite yacu; abayobozi twishyiriyeho kandi icyo tuzi neza ni uko atari abakirisitu ni agatsiko kishakira ubuyobozi gusa kandi ntitwakwirengagiza ko no hakurya mu gihugu cya Uganda hari abatumva ubuyobozi bwo mu Rwanda neza.”

Yagize ati, “Abatotezwa muri Uganda bari mu itorero ryacu ngo baba bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda bikabazanira akaga kimwe n’abandi banyarwanda bose. Abari muri ako gatsiko nibo babatanga abatemeye kuyoboka urwo ruhande bariho rw’umwanzi w’igihugu bakabashinja ko ari intasi”.

Kugeza ubu haribazwa amaherezo y’iri hangana mu gihe abayobozi ba ADEPR bitabashobokera kwambuka ngo bajye Uganda gukurikirana iki kibazo nyamara abatangaje ko begukanye ADEPR PCIU ariho batuye.

 

Clement Bagemahe

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *