camscanner_02-21-2021_13.55-page-001-2c1f1_1_.jpg

ADEPR yashyizeho abashumba b’indembo nshya

Sangiza iyi nkuru

Komite y’inzibacyuho y’itorero ADEPR kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021 yatangaje abashumba b’indembo nshya zose uko ari icyenda.

Ni nyuma y’amezi akabakaba abiri ikuyeho amatorero y’uturere n’indembo eshanu yari isanganwe, igashyiraho izindi ndembo zivuguruye zirimo urwa Kigali, urwa Gicumbi, urwa Muhoza, urwa Gihundwe, urwa Huye, urwa Rubavu, urwa Ngoma, urwa Nyagatare n’urwa Nyabisindu.

Pasireri Rurangwa Valentin ni we ugiye kuyobora Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Habyarimana Vedaste ayobore Ururembo rwa Gicumbi, Pasiteri Safari Wilson ayobore Ururembo rwa Muhoza, Pasiteri Nsabayesu Aimable ayobore Ururembo rwa Gihundwe,

Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse agiye kuyobora Ururembo rwa Huye, Pasiteri Uwambaje Emmanuel ayobore Ururembo rwa Rubavu, Pasiteri Kananga Emmanuel ayobore Ururembo rwa Ngoma, Pasiteri Bizimana Jean Baptiste ayobore Ururembo rwa Nyagatare naho Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney ayobore Ururembo rwa Nyabisindu.

Uko indembo nshya zubakitse

Mu gukora izi ndembo hagiye ayari amatorero y’uturere ari hagati y’abiri n’ane, nk’uko bigaragara:

  • Ururembo rwa Kigali rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyarugenge, iriya Gasabo na Kicukiro.
  • Ururembo rwa Gicumbi rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Gicumbi n’irya Rulindo.
  • Ururembo rwa Muhoza rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Musanze, irya Burera n’irya Gakenke.
  • Ururembo rwa Gihundwe rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyamasheke, irya Karongi n’irya Rusizi.
  • Ururembo rwa Huye rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Huye, irya Gisagara, irya Nyamagabe n’irya Nyaruguru.
  • Ururembo rwa Rubavu rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Rubavu, irya Rutsiro, irya Ngororero n’irya Nyabihu.
  • Ururembo rwa Ngoma rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Kirehe, irya Rwamagana, irya Ngoma n’irya Bugesera.
  • Ururembo rwa Nyagatare rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyagatare, irya Gatsibo n’irya Kayonza.
  • Ururembo rwa Nyabisindu rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Kamonyi, irya Muhanga, irya Ruhango n’irya Nyanza.

camscanner_02-21-2021_13.55-page-001-2c1f1_1_.jpg
camscanner_02-21-2021_13.55-page-002-9ad57.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *