Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite icyicaro muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musa Baluku, yagaragaye ku mafoto ya poropagande yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ari kumwe n’abasirikare b’abana bakekwa ko babyawe n’abarwanyi be.

Ni amafoto yafashwe ubwo bizihizaga umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan uzwi nka Eid ul Fitr, amashusho akaba yakwirakwijwe muri Somalia na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bikaba ari ibintu bisanzwe kuko umutwe wa ISIS, igice cyawo gikorera muri Afurika yo hagati, yagaragaje amafoto ya poropaganda yerekana amatsinda yayo atandukanye hirya no hino ku Isi.

Muri RDC, Islamic State ikaba yashyize ahagaragara amafoto yavuye mu birori byabo bya Eid ul Fitr yerekanaga itsinda rifite umubare munini kuruta uko byatangajwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Amashusho asa nkaho afite qualite kurusha ayashize yerekana abasirikare b’abana bato bafite imbunda. Khalifa Musa Baluku yagaragaye avugana n’abarwanyi kandi nubwa mbere agaragaye nyuma y’igihe ataragara.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo, MONUSCO kuva mu byumweru bishize zagabye ibitero by’indege byibasiye ibirindiro bitandukanye by’abarwanyi ba ADF mu murenge wa Ruwenzori muri teritwari ya Beni.
Mu rwego rwo guhashya abafatanya na ADF bari mu gisirikare cya Congo, FARDC, mu minsi ishize abasirikare benshi ba leta barimo ba ofisiye bafatiwe muri Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’ubutasi bwagaragaje ko banagize uruhare mu iyicwa ry’abasirikare bagenzi babo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


