Adolphe Muzito ngo n’atorwa azahindisha u Rwanda umushyitsi rucishe macye

Sangiza iyi nkuru

Adolphe Muzito, umwe mu bakandida bahatanira kuyobora Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye abaturage bo muri iki gihugu ko nibamugirira icyizere bakamutora azatuma u Rwanda rutitira rukabona Congo nk’igihangange.

Ibi Adolphe Muzito yabivuze kuri uyu wa Gatatu ubwo yarimo yiyamamariza mu mujyi wa Goma mu rwego rwo gushaka amajwi yo kuba yakwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu wa DR Congo.

Ati: Muntore, muzabona u Rwanda ruto ruhinda umushyitsi kubera ubwoba.Murarabizi, nabivuze mbere. Tugomba kubaka urukuta rwo gutandukanya igice cyubutaka butari imisozi ku mupaka wacu n’u Rwanda ubundi twitegure kujya kurugamba.”

Mu gihe u Rwanda ruzumva ko rurimo gucanwaho umuriro bishobora gutuma rucisha macye rukemera imishyikirano.Ntora, wowe urebe uko u Rwanda turuhindisha umushyitsi kubera ubwoba.”

Si ubwa mbere uyu munyapolitiki Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC agira imvugo zibiba urwango hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo, kuko no mu minsi ishize yatangaje ko hari ikintu kimwe rukumbi cyatuma igihugu cy’u Rwanda gipfukamira Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko kugira ngo igihugu cye kigire amahoro arambye, ari uko ingabo za Congo, FARDC zagaba igitero simusiga ku butaka bw’u Rwanda kuko ngo izindi nzira zose zananiranye.Ntabwo ariwe wenyine uvuga imvugo zibiba urwango kuko na Perezida Tshiseked akunze kumvikana ashotora u Rwanda anibasira umukuru w’Igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *