Umutwe wa M23 wagaragaje ko wababajwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wise abawugize ‘abarwayi bo mu mutwe’.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga ni bwo Minisitiri Dr. Samuel Roger Kamba yumvikanye yita AFC/M23 “abarwayi bo mu mutwe bagenzura ibice [bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo]”, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku cyorezo cya Chorela kimaze iminsi cyugarije RDC.
Uyu mugabo yatutse abagize AFC/M23, mu gihe iri huriro na Leta ya RDC bari mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar bigamije gushyira iherezo ku ntambara impande zombi zimazemo imyaka irenga itatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AFC/M23, Benjamin Bonimpa, yatangaje ko amagambo nk’ariya arimo ikinyabupfura gike no gutukana abategetsi ba Kinshasa bakomeje kuvuga kandi bazi ko ibiganiro biri kugana mu nzira nziza yerekana ko Leta idashishikajwe na biriya biganiro.
Ati: “Amagambo arimo ikinyabupfura gike no gutukana y’abayobozi b’ubutegetsi bwa Kinshasa ku bagize AFC/M23 mu gihe turi mu nzira nziza cyane yo kuzana amahoro binyuze mu biganiro i Doha, yerekana ko leta idashishikajwe n’iki gikorwa kandi twaritaye mu gutwi.”
M23 ntiyigeze ivuga ikigomba gukurikiraho.



One Response
Ubwo se Koko , abacongomani ko utamenya imiterere yabo ,ubwo nk’umuntu nka minister w’ubuzima uhangara kwita umutwe barimo kuganira I Doha abarwayi bo mumutwe ,ubwo barimo kuganira n’abarwayi nka bande? Keretse niba Doha ari consultation room noneho intumwa za congo zikaba les consultants naho ubundi congo irerekana ubushake bwayo buke mukugarura amahoro mugihugu cyabo rwose.