20250605_095244

AFC/M23 yahaye Birato yari yaragize Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo inshingano nshya

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, ryahamagaje Birato Rwihimba Emmanuel wari umaze igihe gito uhaye inshingano zo kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, rimuha inshingano nshya.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Birato yari yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo. Byari nyuma y’iminsi mike M23 yigaruriye Umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iriya ntara.

AFC/M23 mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena rigashyirwaho umukono n’umuhuzabikorwa wayo, Corneille Nangaa, yavuze ko Birato yamugize umuyobozi w’Ibiro Bishinzwe Uburezi, ndetse no Guteza Imbere Ubucuruzi n’Ishoramari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *