Abagize ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa Basketball ‘Silverbacks’ iri mu mikino ya FIBA Afro-Basket iri kubera i Kigali hano mu Rwanda, baratabaza Leta y’igihugu cyabo ngo ibagoboke nyuma yo kunanirwa kwishyura ideni rya Hoteli bacumbitsemo.
Iyi kipe ivuga ko ifite ikibazo cy’amikoro kuburyo yabuze amafaranga yo kwishyura Hotel icumbitsemo.
Abayigize bavuga ko Leta ya Uganda itagize icyo ikora, kuri uyu wa Kabiri nta burenganzira baba bafite bwo gusohoka muri Hotel kubera umwenda bamaze gufata.
Mark Ssali uri mu bagize Delegation ya Uganda Silverbacks, yabwiye itangazamakuru ko baje i Kigali muri iyi mikino bafite ibibazo b’amikoro, harimo n’imyenda bafashe kugira ngo babashe kwitabira iri rushanwa.
Ssali avuga ko ku Cyumweru bandikiye Leta ya Uganda bayimenyesha ikibazo bafite, bakaba bategereje ko hari icyo bagikoraho kugira ngo babone ubwishyu bwa Hotel bacumbitsemo.
BWIZA yashoboye kubona kopi y’ibaruwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Uganda, Nasser Sserunjogi, yandikiye abarimo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe siporo atakamba asaba ko babarinda gusebera i Kigali.
Sserunjogi avuga ko FIBA n’u Rwanda bari babahaye ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama nk’umunsi wa nyuma wo kuba bamaze kwishyura ririya deni, bitaba ibyo bakirukanwa mu irushanwa.
Ati: “Inzitwazo zadushiranye kandi dufite ubwoba bwo guseba. Twagerageje uko dushoboye ngo turinde ikipe ibi bintu kugira ngo bahange amaso ku gukina umukino, ariko igihe cyadushiranye. Dufite ubwoba bw’uko nibibaho kwirukanwa mu irushanwa] tuzaseba cyane nk’igihugu.”
Uganda kuri uyu wa kabiri igomba gukina na Nigeria mu mukino wo gushaka itike ya 1/4 cy’irangiza cya Afro-Basket.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Afro-Basket: Ikipe ya Uganda iratabaza leta yabo ngo ibarinde gusebera i Kigali
Urwanda se ko rwo rwasebeye i wabo, kandi abo rwagatabaje bari iruhande ?
Afro-Basket: Ikipe ya Uganda iratabaza leta yabo ngo ibarinde gusebera i Kigali
Urwanda se ko rwo rwasebeye i wabo, kandi abo rwagatabaje bari iruhande ?