Afro-Basket: Nigeria yandagarije u Rwanda mu maso ya Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’abagore yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera muri BK Arena, nyuma yo gusezerera u Rwanda bari bahuriye muri ½ ku manota 79-48.

Ni umukino ikipe y’u Rwanda yakiniye imbere ya Perezida Paul Kagame wari wagiye kuyishyigikira aherekejwe n’umukobwa we Ange Kagame ndetse n’abuzukuru be.

Umukuru w’Igihugu by’umwihariko mbere y’uyu mukino yari yakiriye iyi kipe, mu rwego rwo kuyishimira ku bwo kwandika amateka yo kugera bwa mbere muri ½ cy’irangiza cya Afro-Basket.

Ni amateka yanditse ku wa Gatatu ubwo yasezereraga Uganda ku manota 66-61.

Bitandukanye n’uko iyi kipe yari yitwaye imbere ya Uganda, Nigeria yarushije u Rwanda kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Ni nyuma yo kubifashwamo cyane n’abarimo Amy Okonkwo wabaye MVP nyuma yo gutsinda amanota 23, Rebounds 10 yakoze n’imipira ibiri yavuyemo amanota yatanze.

Agace ka mbere Nigeria yagatwaye ku manota 22 kuri atandatu y’u Rwanda, ndetse yiharira n’aka kabiri katumye igice cya mbere kirangira ku manota 44-18.

Agace ka gatatu karangiye Nigeria iyoboye ku manota 58-35, mbere yo kurangiza umukino ku manota 79-48.

Iyi Nigeria igomba guhurira ku mukino wa nyuma na Sénégal ni ku ncuro ya Kane yikurikiranya igera ku mukino wa nyuma wa Afro-Basket, by’umwihariko akaba ari na yo ifite igikombe cy’iri rushanwa giheruka.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Afro-Basket: Nigeria yandagarije u Rwanda mu maso ya Perezida Kagame
    Ntimutubwiye amazina y’umwuzukuru(kazi) wa Kagame ariwe mwana wa Ange Kagame. Twagombye kumenyera kwumva amazina ye yuko wenda yazasimbura nyina arangije ibihe bye nyuma yo gusigirwa ubutegetsi muri 2034 nkuko abantu nka ba Sadate batangiye kubihwihwisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *