Afro-Basket: Perezida Kagame yakomeye amashyi ikipe y’u Rwanda nyuma yo gutsindwa na Cap-Vert

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomeye mu mashyi ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma yo gutsindwa n’iya Cap-Vert mu mukino wa nyuma wo mu tsinda A mu mikino ya Afro-Basket ikomeje kubera i Kigali.

Cap-Vert yatsinze u Rwanda amanota 82-74, ihita ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza nyuma yo kuyobora itsinda A n’amanota 9.

Wari umukino wasabaga buri kipe gutsinda hagati ya Cap-Vert ndetse n’u Rwanda ngo haboneke itike yo gukina ¼ cy’irangiza.

Cap-Vert yatangiye iyoboye kuva mu gace ka mbere kasojwe ifite amanota 29 kuri 14 y’u Rwanda, mbere yo gusoza aka kabiri irusha u Rwanda amanota 20 kuko yari ifite amanota 46-26.

Mu gace ka gatatu Cap-Vert yongereye ikinyuranyo igasoza ifite amanota 68 kuri 43 y’u Rwanda.

U Rwanda rubifashijwemo n’abasore nka Nshobozwanumukiza Wilson wigaragaje cyane rwikosoye mu gace ka nyuma k’umukino, rugatsindamo amanota 31 kuri 14 ya Cap-Vert ariko umukino urangira hakirimo ikinyuranyo cy’amanota umunani.

Umukino urangiye abafana bari bateraniye muri Kigali Arena bakomeye amashyi abakinnyi b’u Rwanda kubera ubwitange bagaragaje, n’ubwo kuri iyi nshuro amahirwe atabasekeye nk’uko byagenze mu mikino ibiri iheruka.

Perezida Kagame wari kumwe muri Kigali Arena na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, na bo bakomeye mu mashyi abasore b’u Rwanda.

Cap-Vert yasoje iri ku mwanya wa mbere ikaba n’amanota 9 yayihesheje itike ya 1/4 cy’irangiza.

U Rwanda rwasoje imikino y’amatsinda ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani, rukaba rugomba kuzakina na GuinĂ©e-Conakry yabaye iya gatatu mu itsinda rya kabiri kugira ngo haboneke ikipe imwe muri zo igera muri 1/4 cy’irangiza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *