Ubushinjacyaha bukuru bw’Afurika y’Epfo bashyizeho impapuro zita muri yombi, Jacob Zuma wabaye Umukuru w’iki gihugu nyuma yo kutitaba urukiko kuri uyu wa 4 Mutarama 2020 kugira ngo yiregure ibyaha ashinjwa bya ruswa.
Ikinyamakuru Sunday Times kivuga ko Bwana Zuma yari kwitaba urukiko ariko Daniel Mantsha umuhagarariye mu mategeko yavuze ko ubuzima bwe butameze neza, yerekana n’impapuro yivurijeho mu bitaro bya gisirikare gusa ubushinjacyaha bwabyanze buvuga ko atazanye icyangombwa cy’uko arwaye (Medical Certificate). Biteganyijwe ko Jacob Zuma azongera kwitaba urukiko tariki ya 6 Gicurasi 2020, ni na cyo gihe izi mpapuro zimuta muri yombi zizata agaciro. Jacob Zuma yabaye Umukuru w’Igihugu kuva tariki ya 9 Gicurasi 2009, abuvaho yeguye tariki ya 14 Gashyantare 2018. Kwegura kwe yabitewe n’igitutu yokejwe mu bihe bye bya nyuma ari ku butegetsi, ashinjwa ruswa, kwigwizaho imitungo ya leta no gusesagura umutungo wa leta. Abamweguzaga bamusabiye gukurikiranwa n’inkiko akiri ku butegetsi gusa byasabye ko abanza yegura, akurikiranwa n’inkiko, bikaba ari na byo bikimukurikirana kugeza iki gihe. Gukurikiranwa n’inkiko ku babaye abakuru b’ibihugu nka Zuma, Gen. Omar al Bashir n’abandi, bitanga isomo ko utaratwaye ingoma ye neza, akimakaza ruswa, akigwizaho imitungo akanasesagura ibya rubanda, iherezo rye ritaba ryiza. Amajwi menshi y’abakurikirana imanza za bene aba bayobozi, ntajya abifuriza ineza kuko ngo nta byiza baba barakoze. Icyakoze abakoze neza, barashimirwa, hakaba ubwo abaturage batifuje ko bava ku butegetsi cyangwa se babuvaho bagasigarana agahinda kuko batekereza ko batazabona abameze nkabo.


