Umuraperi Kiernan Forbes wamampaye mu muziki wa Afurika y’Epfo nka AKA, yarasiwe mu gitero cy’abagabo bitwaje intwaro bari bari mu modoka barashe abantu ku muhanda wa Florida, i Durban.
Byabaye mu ijoro rya ku wa Gatanu rishyira saa moya z’ijoro, aho abagabo bitwaje intwaro barasaguye abantu ku muhanda wa Florida bigatuma abagabo babiri barimo na AKA bahasiga ubuzima; nk’uko Itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ribivuga.
Uyu muraperi w’imyaka 36 y’amavuko, yari ari muri iyo ntara ya Durban aho yari yagiye kwizihiza isabukuru y’amavuko.
AKA yari yari yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko agiye kwishimira isabukuru ye y’amavuko, gusa nubwo yari yagiye kuyizihiza umunsi nyirizana yavukiyeho wari wararangiye kuko avuka muri Mutarama.
Umuyobozi w’ibikorwa by’ubutabazi bwihuse, ALS Garrith Jamieson, yemeje iraswa ry’uriya muhanzi mu itangazo yasohoye mu ijoro ryakeye.
Ati: “Nyuma ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba, abashinzwe ubutabazi btabye abantu benshi bahamagaye ku kibazo cy’irasana ryabereye mu kabari na resitora izwi cyane muri Florida. Bahageze bahuye n’akajagari gakabije maze berekwa aho abagabo babiri, bikekwa ko bari mu kigero cy’imyaka mirongo itatu bakomeretse cyane kubera amasasu barashwe.”
Jamieson yavuze ko abatabazi bakihagera basuzumye aba bagabo bagasanga umwe muri bo yashizemo umwuka, mu gihe undi yabapfiriye mu maboko.
Ntabwo yigeze atangaza imyirondoro y’abo bantu bishwe, gusa ariko yavuze ko umwe muri abo bagabo yari umuraperi uzwi cyane. Yavuze ko abapolisi bari buze gutanga ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo.
Umuryango wa AKA wemeje amakuru y’urupfu rwe mu itangazo bashyize hanze, aho bavuze ko batewe agahinda n’urupfu rw’umuhungu wabo wari waramamaye mu muziki.
Muri iri tangazo bavuze ko yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa gatanu ndetse banavuga ko bategereje ibisobanuro bya Polisi.
Kugeza ubu ibyamamare byo muri Afurika y’Epfo biri kugaragaza agahinda batewe no kubura uyu muraperi wari ukunzwe n’abatari bake muri iki gihugu.

