Umushinga w’itegeko rivugurura ibijyanye n’ubutaka wari ushyigikiwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wiyemeje gukosora icyitwa akarengane kijyanye no kwamburwa ubutaka mu gihe cya apartheid, watewe utwatsi uyu wa kabiri n’inteko ishinga amategeko.
Ikibazo cyo kongera gusaranganya ubutaka, hatangwa indishyi cyangwa idatanzwe, ni ingingo itavugwaho rumwe kandi iteza impaka muri Afurika yepfo.
Umushinga w’itegeko waganiriweho mu nteko wateganyaga kwisubiza ubutaka kwa Leta, nta ndishyi, ku butaka bwinshi bufitwe n’abazungu bo muri Afurika y’Epfo ku nyungu z’abirabura.
Icyifuzo cyo guhindura Itegeko Nshinga nticyagize ubwiganze bwa bibiri bya gatatu mu badepite 400. Amajwi 204 yaragishyigikiye naho 145 barakirwanya.
Kimwe cya kane cy’ikinyejana nyuma yo kugwa k’ubutegetsi bw’ivangura n’amatora ya mbere ya demokarasi mu 1994, bitatu bya kane by’ubutaka bwo guhinga mu gihugu biracyari mu maboko y’abazungu, bangana na 8% gusa by’abaturage miliyoni 59.
Komite ibishinzwe yakoze mu myaka yashize kuri iri hinduka ry’itegeko rigamije “gukuraho icyaha kidasanzwe, icyaha cyibasiye benshi muri Afurika”, nk’uko byatangajwe mbere yo gutora n’umuvugizi wa ANC, ishyaka riri ku butegetsi, Mathole Motshekga.
Ariko Kongere y’igihugu ya Perezida Ramaphosa yarwanyijwe n’impande zose nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.
Ishyaka rya mbere ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Alliance Democratic , rifatwa nk’ishyaka ry’Abazungu, ryatangaje ko umushinga uhungabanya uburenganzira ku mutungo kandi ugatera gushidikanya.
Ku rundi ruhande, Ishyaka rikomeye ry’abarwanashyaka baharanira ubwisanzure mu bukungu (EFF) riyobowe na Julius Malema, riharanira inyungu z’Abirabura, naryo ryanze umushinga w’itegeko kuko ngo ritagera kure bihagije. Riti: “Turashaka ko leta iba umurinzi w’ubutaka”.


