Igihugu cya Afurika y’Epfo ari nacyo cya mbere giteye imbere ku mugabane wa Afurika cyanze kuzubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho na sosiyete itanga serivisi zo kohererezanya ubutumwa izwi nka WhatsApp.
Abategetsi bo muri Afurika y’Epfo bavuze ko batemeranya n’imishinga WhatsApp ifite yo guhindura amabwiriza ajyanye no guhisha amakuru y’umuntu ikajya iyasangiza sosiyete mukuru wayo ya Facebook, aho bavuga ko binyuranyije n’amategeko yo muri Afurika y’Epfo.
Muri Mutarama, WhatsApp yatanze ukwezi kumwe ngo miliyari zigera kuri 2 z’abantu bayikoresha babe bemeye amabwiriza mashya azatuma habaho gusangira amakuru na Facebook babyanga bagatakaza ububasha bwo kongera kwinjira muri konti zabo.
Bitewe nuko bitakiriwe neza n’impungenge zagaragajwe n’abayikoresha ku bijyanye n’amakuru yabo bwite, WhatsApp, yongereye igihe yari yatanzeho amezi atatu kugeza ku itariki 15 Gicurasi, akaba ari igihe ntarengwa n’igihe cyo kugerageza kwizeza abayikoresha ko nta mpungenge bakwiye kugira.
Kunyuranya n’amategeko yerekeye kurinda amakuru yihariye
Ikigo gishinzwe kugenzura amakuru muri Afurika y’Epfo ku ya 3 Gashyantare cyemeje ko amabwiriza mashya ya serivisi WhatsApp ishaka gushyira ku bayikoresha arenga ku mategeko yo muri iki gihugu arinda amakuru bwite y’umuntu.
Muri aya mabwiriza mashya yo gukoresha WhatsApp, abacuruzi baganira kuri WhatApp n’abakiriya bazashobora gusangira amakuru na Facebook, bitume ikigo kimenya neza abantu kigomba kwibasira mu kwamamaza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


