Afurika yamaganye Israel ku bwo kwica amagana y’abana b’abanya-Palestine

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wamaganye wivuye inyuma Israel, nyuma y’igitero gikomeye iheruka kugaba kuri bimwe mu bitaro byo muri Palestine ikacyiciramo abana babarirwa mu magana.

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira ni bwo Israel yagabye ibitero bikomeye mu mujyi wa Gaza, birimo icyagabwe ku bitaro bya Al-Ahli Baptist biherereye muri uriya mujyi.

Abantu babarirwa muri 500 biganjemo abagore n’abana ni bo biciwe muri iki gitero nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yabitangaje.

Iki gitero cyakora cyakuruye uburakari kuri benshi mu batuye Isi bashinja Israel kuba ikomeje gukoresha imbaraga z’umurengera ikica abaturage b’inzirakarengane.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe biciye muri Perezida wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat, uri muri ba nyamwinshi bamaganye kiriya gitero; uvuga ko ibyo Israel yakoze bigize icyaha cy’intambara.

Faki yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “Nta magambo yasobanura uburyo ki twamagana kuba Israel yarashe ibisasu ku bitaro byo muri Gaza uyu munsi, ikica amagana y’abantu. Kwibasira ibitaro bifatwa nk’ahantu hatekanye n’amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi ni icyaha cy’intambara. Umuryango mpuzamahanga kuri ubu ugomba guhita ugira icyo ukora.”

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na we ari mu bamaganye iki gitero, avuga ko “nta mpamvu n’imwe yatuma ibitaro birasaswa, nta mpamvu n’imwe yasobanura kurasa abasivile.”

Macron yunzemo ko “hagomba gutangwa umucyo ku byabaye.”

Israel ku ruhande rwayo ivuga ko ifite ibihamya birimo amajwi n’ibiganiro bishimangira ko kiriya gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba w’aba-Jihadistes.

Igitero cyo kuri uyu wa Gatatu usibye kwamaganwa n’abatari bake, cyahise gutuma inama Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagombaga guhuriramo n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa Jordan cyo kimwe na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri ihagarara.

Kuri ubu abanya-Palestine barenga 3,000 n’abanya-Israel babarirwa mu 1,400 ni bo bamaze kugwa muri iriya ntambara, kuva imirwano itangiye hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *