Afurika Yunze Ubumwe na yo yahagaritse Mali mu muryango nyuma ya Cedeao

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umuryango wa Cedeao, Afurika Yunze Ubumwe nawo wahagaritse Mali mu nzego zayo nyobozi ariko nta bindi bihano yigeze ifatira abayobozi bashya b’iki gihugu baherutse guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho bwari buriho mu gihe hategerejwe ishyirwaho rya minisitiri w’intebe mushya.

Afurika Yunze Ubumwe ivuga ko abasirikare bahiritse ubutegetsi bagomba gusubira mu bigo byabo nk’uko yabivuze nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi rya mbere ryo muri Kanama umwaka ushize ryari riyobowe n’ubundi na Col Assimi Goïta.

Bitandukanye n’ijwi ryakoreshejwe muri Tchad, aho abajenerali 15 bigaruriye leta nyuma y’urupfu rwa Idriss Deby, iki gihugu cyo ntabwo cyahagaritswe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri Mali ariko nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga, uyu muryango ubumbatiye ibihugu byose bigize umugabane wa Afurika ho urasaba ko hasubiraho inzibacyuho ya demokarasi kandi byihuse ndetse ukavuga ko ushobora gufatira abahiritse ubutegetsi ibindi bihano bikomeye.

Uku guhagarika igihugu mu muryango ariko hakaba hari abasanga atari uguhana abayobozi bashya ba Mali. Ibi bikaba bije kandi nyuma y’iminsi ibiri umuryango wa Cedeao nawo uhagaritse Mali ariko nta bihano byihariye ufatiye abo bayobozi bashya.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *