Umusore w’Umurundi witwa Benilde Odran Ininahazwe afite agahinda kenshi ko kuba umukobwa bagombaga gushyingiranwa yaramubuze ku munota wa nyuma, ubwo yari yagiye kumutegerereza kuri Kiliziya.
Byabaye mu masaha y’igitondo cyo ku wa 13 Gashyantare 2021 nyuma y’iminsi ibiri gusa Odran akoye uyu mukobwa mukobwa witwa Emelyne Ndayishimiye.
Nk’uko tubikesha imbuga zirimo Jimbere Magazine, uyu musore n’umukobwa bari bamaze iminsi bahuje umugambi wo gukora ubukwe, ndetse tariki ya 12 Gashyantare 2021 bavuganiye ku murongo wa telefone, babwirana aho bageze imyiteguro ya nyuma.
Odran ati: “Tariki ya 11 Gashyantare 2021 ni bwo namukoye, twari kumwe twishimye. Ku wa Gatanu (tariki ya 12) twiriwe tuvugana kuri telefone ariko ku munsi w’ubukwe sinamubona kuri telefone, mbajije ngo yagiye gusokoza muri ‘ville’. Nahavuye nka saa yine, njya kumufata aho aba, ndamubura.”
Umusore akomeza avuga ko kubera ko yari azi ko abakobwa bakunze kugira ingeso yo gukererwa, we n’abamuherekeje bafashe icyemezo cyo kujya kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Paul kugira ngo Emelyne amusangeyo, baraheba.
Nyuma yo kubura umukobwa, bafashe icyemezo cyo kujya aho bari kwiyakirira (reception) mu cyumba cya ‘MESS BSPI Kigobe’. Ati: “Kubera inzoga nari nazishyuye, ababishoboye baranywa. Ndacyategereje uwamundangira aho ari kuko ndacyamukunda.”
Baba barapfuye igikorwa cyo ‘gusasa’, azi ko yikinira
Uyu musore avuga ko saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 12 Gashyantare, Emelyne yamuhamagaye ngo amusange iwabo, amutwaze igikapu, maze ajye gusasa mu rugo rwabo rushya.
Umusore yasubije ‘akina’ umukobwa ko mu muco w’u Burundi bitemewe ko umusore ajya gufata umugeni mu ijoro buracya bakora ubukwe, amubwira ko ahubwo yatega taxi, ikahamugeza.
Umukobwa ngo yamusubije ati: “Uzi ko nabireka utaje kumfata?” Umusore ngo yibwire ko ari ya mikino umukobwa akomeje, aza kwemera ko ibintu byakomeye, ubwo nyamukobwa yakuragaho umurongo wa telefone.
Nyuma umukobwa yaje guhamagara uwagombaga kumubera umubyeyi mu bukwe mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cyo ku wa 13 Gashyantare, amubwira ko ubukwe bwapfuye, arangije akuraho telefone. Kugeza ubu, abo mu muryango miryango yombi babuze umukobwa burundu.
Kurikira amakuru n’ibiganiro kuri Bwiza TV, ukanze hano


