dian.jpg

Agahinda kavanze n’ikiniga kuri Se wa Diane bikekwa ko yiciwe n’umugabo we muri Suède

Sangiza iyi nkuru

Ubwo inshuti n’abo mu muryango batangaga ubuhamya kuri Ingabire Diane bikekwa ko yiciwe muri Suède n’umugabo we Uwizeye Jean Damascène, umubyeyi wa nyakwigendera yagaragaje agahinda n’ikiniga, asobanura uburyo babuze umuntu mwiza kandi wari ingenzi kuri bo.

Uyu mubyeyi (Se) wa Diane n’abavandimwe be bari basigaranye, nk’uko byumvikana mu mashusho ya Umuco Wacu TV yasobanuye uburyo umukobwa we yize mu mashuri meza arimo irya Shangi mu babikira n’iry’abakobwa rya Fawe, muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, , abikesha ubuhanga yari afite.

Mu ijwi ririmo ikiniga kandi rito, se wa Diane utuye mu Karere ka Rusizi yagize ati: “Icyo gihe cyose yize ntabwo yigeze abona amanota mabi, nk’uko babivuze, ntabwo yarengaga umwanya wa gatatu.”

Yavuze ko Diane arangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda [nyina yari amaze igihe gito apfuye], yamusabye kujya mu bucuruzi, ariko umukobwa arabyanga, amubwira ko hari umugabo wamushakiye ishuri mu Bwongereza ariko ko atabishaka, ahubwo ashaka gukomeza kwigira mu Rwanda kugira ngo yite ku muvandimwe we.

Ngo se yaramwinginze, amusaba kujya kwiga muri Kenya, amwemerera kujya amwishyurira indege buri kwezi, akabasura. Yagiyeyo ariko ngo ntiyamaraga gatatu adahamagaye uyu mubyeyi. Ati: “Diane yambaye hafi cyane, aho Mama we apfiriye ntiyigeze amara iminsi itatu atamvugishije. Diane n’ubwo atakiriho ndamushimira kandi aho yagiye, azabane n’Imana, ni cyo mwifuriza.”

Akomeza ati: “Diane twicaraga mu cyumba cyanjye. Yari umugore akaba n’umwana wanjye. Twicaraga mu cyumba cyanjye tukaganira, tukajya inama, akambwira, nkumva rwose ngifite umudamu.”

Uyu mubyeyi yavuze ko Diane yarangije amasomo muri Kenya, amubwira ko agiye gushaka umugabo. Ati: “Atuzanira umugabo we hano, aramutwereka, turamushima, Diane yaje kugera aho ngaho turamushyingira, akora ubukwe bwiza, abavandimwe baradufasha dukora ubukwe bwiza.”

Umugabo wa Diane ngo yaje kubona buruse yo kujya kwiga muri Suède, bombi barajyana, babanayo.

Uyu mubyeyi avuga ko ashimira Imana ko bamenye uwishe Diane, ari we umugabo we no kuba babonye uburyo bwo kuvana umurambo wa nyakwigendera muri Suède, bakawuzana mu Rwanda kugira ngo habe ari ho ushyingurirwa. Ariko ngo akababazwa cyane n’uko yishwe n’uwari umukunzi we wamusabye, aho kwicwa n’ibindi nk’impanuka.

Tariki ya 19 Ugushyingo 2021 ni bwo Polisi ya Suède ikorera mu murwa mukuru, Stockholm yataye muri yombi umugabo wa Diane imukekaho kumwica. Ni amakuru yakurikiranye n’impuruza nyakwigendera yari amaze igihe atanga z’uko umugabo we amuhoza ku nkeke.

Ingabire Diane na Uwizeye Jean Damascène babyaranye abana babiri; imfura ifite imyaka ine y’amavuko, undi afite imyaka ibiri. Se avuga ko agahinda batewe no kumubura batazagashira.

dian.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *