Umuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye kwimura abacuruzi n’abanyabukorikori bakorera mu Gakiriro ka Gisozi bakajyanwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali (Kigali Special Economic Zone), mu rwego rwo kongera umutekano no gukumira inkongi zikomeje kuhibasira.
Ibi byatangajwe nyuma y’inkongi ikomeye yahibasiye ku itariki ya 30 Gicurasi, ikaba yari iya vuba mu zikomeje kwibasira ako gace kazwiho ubukorikori bw’ibyuma n’ibiti.
Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yabwiye The New Times ko gahunda yo kwimura Agakiriro ari igice cy’umushinga mugari wo kunoza imikorere, kuzamura igipimo cy’umutekano no guteza imbere ibikorwaremezo bihamye.
Yagize ati: “Ibikoresho bibikwa bigomba gutandukanywa n’ahabera umusaruro kuko ari byo byongera ibyago by’inkongi. Aho bizimurirwa ntiharamenyekana neza, ariko abafite ibikoresho birangiye gusa ni bo bashobora gusigarana amaduka muri Gisozi, hakurikijwe amabwiriza y’imikoreshereze y’ubutaka n’umutekano.”
Ubuyobozi buvuga ko gahunda y’iyimurwa ikiri gutegurwa, bityo igihe izatangirira kizatangazwa nyuma yo gusuzuma ibikorwaremezo bihari no gutoranya aho bazimurirwa.
Muri iki gihe, hasigaye hagenzurwa utundi duce ducururizwamo ibiti mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, harebwa niba hubahirizwa amabwiriza arengera ubuzima n’umutungo.


