Amasaha abarirwa ku ntoki ni yo abura ngo i Yaoundé mu murwa mukuru wa Caméroun no mu yindi mijyi y’iki gihugu hatangire imikino y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2021.
Umukino ugomba guhuza ikipe y’Igihugu ya Caméroun (Les Lions Indomptables) na Les Etalons ya Burkina Faso, ni wo uzafungura ku mugaragaro Igikombe cya Afurika kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 32.
Ni umukino uteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba za hano i Kigali, ukazabera kuri Stade Omnisport Paul Biya iherereye mu gace ka Olembé i Yaoundé.
Nk’ibisanzwe Igikombe cya Afurika cyo kimwe n’andi marushanwa atandukanye ntihakunze kuburamo udushya.
Tumwe mu dushya twiteze mu gikombe cya Afurika cya 2021 ni uko ku nshuro ya mbere ikoranabuhanga rya Video Assistance Referee (VAR) rimenyerewe mu marushanwa akomeye rizakoreshwa mu mikino 52 yose y’Igikombe cya Afurika.
Umunyarwandakazi Mukansanga Radia Salma ni we musifuzi ukomoka mu Rwanda uzasifura iriya mikino, akaba kandi ari we mugore rukumbi uzaba ayigaragaramo nk’umusifuzi; ibyatumye aca agahigo ko kuba umugore wa mbere usifuye Igikombe cya Afurika cy’abagabo.
Mu tundi dushya ni uko ku nshuro ya mbere abakinnyi babiri bavukana bazaba bakina Igikombe cya Afurika ariko bakinira ibihugu bibiri bitandukanye.
Aba barimo Alfred Gomis usanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Sénégal (Les Lions de la Teranga).
Uyu munyezamu byitezwe ko azaba ari umusimbura wa Edouard Mendy usanzwe akinira Chelsea yo mu Bwongereza, ni umuvandimwe wa Maurice Gomis; bombi bakaba ari abahungu ba Charles Gomis.
Uyu Maurice ni umunyezamu mu kipe y’Igihugu ya Guinée-Bissau iri mu makipe 16 azakina Igikombe cya Afurika, we na mukuru we Alfred bakaba ari abavandimwe ba Lys Gomis wahoze ari umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Sénégal.
Byitezwe ko Maurice Gomis usanzwe akinira Ayia Napa FC yo muri Cyprus na we azaba ari umunyezamu wa kabiri wa Guinée-Bissau, nk’umusimbura wa Jonas Mendes usanzwe ari kapiteni w’iriya kipe.




