Uruzinduko Obama n’umuryango we bagiriye mu gihugu cya Cuba kuri iki cyumweru taliki ya 20 Werurwe 2016, ntaze kwakirwa ku kibuga cy’indege ” Havana” na Perezida w’icyo gihugu Raul Castro, byatumye Donald Trump wiyamamariza kuyobora USA afatwa n’ikiniga aho yabifashe nk’agasuzuguro gakomeye Obama yagaragarijwe.
Byateganywaga ko Obama azakirwa na Perezida Raul, bakaza kwakirwa na Ministre w’ububanyi n’amahanga Bruno Rodriguez, ibi Donald akaba yabifashe nk’agasuzuguro.

Ndetse bigaragaza isura y’uko inzigo Cuba ifitanye na USA idashobora gupfa gusibangana mu gihe bakigendera ku mahame ya gi-Communisme na Capitalisme.
Donald Trump utavuga rumwe na Perezida Obama,nk’uko bikunze kugaragarira mu mvugo ye no kuba baturuka mu mashyaka atandukanye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter yagaragaje ikiniga yatewe n’agasuzuguro uyu Perezida wa Cuba yeretse mugenzi we.
Yagize ati:” uru ruzinduko ni urw’amateka kandi ni ikintu gikomeye kitakwibagirana na gato, Castro yakabaye yagiye ku kibuga cy’indege agakora mu ntoki mugenzi we akamuha ikaze ”
Nubwo Raul ataje kwakira mugenzi we, ngo ntibibuza Obama N’umuryango we guhura na we kuri uyu wa mbere ariko ngo ntari bwibeshye ngo ahure n’umuvandimwe we , Fidel Castro wahoze ari Perezida wa Cuba agasimburwa na Raul.

Urwo ruzinduko ni kimwe mu bikorwa by’amateka Obama yakoze nyuma y’imyaka isaga 90 nta mu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukandagira muri Cuba.
Obama yaherekejwe n’umugore we Michel Obama, bana be Sasha na Malia ndetse na Nyirabukwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


