Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo atangaza ko nta kibazo kirimo ku kuba u Rwanda rwakwakira abimukira bitewe n’uko hari umuco wo gusaranganya bike bihari.
U Rwanda rurateganya kwakira abimukira 500 bavuye muri Libya mu minsi iri imbere.
Hari abantu banenze iyi gahunda bavuga ko u Rwanda rudakwiriye kuzana aba bimukira kuko narwo rukennye, rutifashije.
Mu kuvuga kuri ibi, Mushikiwabo yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yagize ati “ Si ugutaka u Rwanda ariko u Rwanda muri iki gihe ni igihugu cyitunze. Ahatari umwaga,uruhu rw’urukwavu rwisasira babiri.”

U Rwanda ruremeza ko nta kibazo rufite kukwakira abimukira biteganyijwe ko bazakirirwa mu Karere ka Bugesera.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Rwemeza ko ahubwo n’abandi 30,000 bafite ubushake baza kuba muri iki gihugu.


