Ahmad Ahmad uyobora CAF yahagaritswe na FIFA imyaka itanu

Sangiza iyi nkuru

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, yahagaritse Ahmad Ahmad uyobora Impuzamashyirahawe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, kumara imyaka itanu atagaragara mu bikorwa bya ruhago kubera amakosa yakoze.

FIFA yemeje ko yahannye uriya mugabo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet.

Ni nyuma y’uko Urugereko rw’abacamanza bagize komite yigenga ishinzwe imyitwarire rwasanze Ahmad wari unasanzwe ari Visi-Perezida wa FIFA yaranyuranyije n’ingingo zitandukanye zigena imyitwarire y’abayobozi ba FIFA.

Perezida wa CAF yafatiwe biriya bihano, nyuma y’iperereza yari amaze igihe akorwaho.

Ni iperereza rijyanye n’amakosa yakekwagaho arimo gukoresha nabi umwanya yari afite, gutanga no kwakira impano mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kunyereza umutungo.

Mu byo yapererezwagaho kuva muri 2017 kugeza mu mwaka ushize wa 2019, harimo imitegurire no gutera inkunga urugendo rwa Umrah i Maka, uruhare rwe mu mikoranire ya CAF na Company ikora ibikoresho bya siporo yitwa ‘Tactical Steel’ ndetse n’ibindi bikorwa.

Tactical Steel iri mu byo Ahmad yazize, ni uruganda rukora ibikoresho byifashishwa muri gym ruzwi cyane mu Bufaransa, ruyobowe n’inshuti ye ya kera yitwa Loic Gerand, rukaba rwarahaye ibikoresho by’imyenda ya siporo CAF mu 2017 nyuma yo guhagarika amasezerano yari ifitanye n’uruganda rwa Puma.

Bivugwa ko amasezerano ya CAF na Puma yari afite agaciro kari munsi y’amadolari 250.000 mu gihe ayo yagiranye na Tactical Steel yagombaga gutanga ibikoresho 22.000 aho kuba 15.000 Puma yatangaga yageze kuri miliyoni y’amadorali irenga.

Ahmad yari yarakunze guhakana ibirego by’amakosa ayo ari yo yose muri ayo masezerano avuga ko ari ‘ibinyoma bibi kandi bisebanya’.

Uyu munya-Madagascar wasuye u Rwanda incuro ebyiri kuva yatorerwa kuyobora CAF, yari mu bakandida batanu bahatanira kuyobora iriya nzu iyobora ruhago ya Afurika mu myaka iri imbere.

Uretse imyaka itanu yahagaritswe, yanaciwe amande angana n’ibihumbi 200 by’Amafaranga y’amasuwisi (arenga 217,000,000Frw).

Guhagarikwa mu bikorwa ibyo ari byo byose by’umupira w’amaguru bisobanuye ko nta burenganzira bwo kongera guhatanira kuyobora CAF Ahmad agifite, ibiha amahirwe umuherwe Patrice Motsepe wa Mamelodi Sundowns yo gutsinda amatora.

dykacgww4aae20p-678x381.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *