Nyuma yo gutorwa ku wa 11 Nzeli 2016 nka Miss RDC, Andréa Moloto yatangaje ko agiye gukora uko ashoboye kose agahindura isura y’igihugu cye, ntigikomeze kumera nk’uko amahanga agifata.
Yagize ati: “ Ngiye guhindura ejo hazaza amahanga abonamo RDC, buri gihe iyo mvuze ko ndi umunye congo, abantu bambaza impamvu igihugu cyanjye gihoramo intambara ”.
Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko, akomeza avuga ko nk’abagore bakwiye guhaguruka bakagaragaza ko bashobore bagahindura ibyananiranye imyaka n’imyaka, by’umwihariko akaba avuga ko hari byinshi azahindura kuri politiki y’igihugu.
Radiyo Okapi, yatangaje ko Miss Andréa Moloto yiyemeje gukora iperereza ryimbitse ashakisha umuti w’ikibazo cy’abana b’inzererezi birirwa mu mihanda, ibi ngo akaba azabikora afatanyije n’umuryango (Matumaà¯ni) ukorera mu mujyi wa Kinshasa.
Miss Andréa Moloto, ni umukobwa ufite uburebure bwa 1m 84 n’ibiro 67, yarerewe muri Afurika y’Epfo ndetse ni naho yize mu ishami ry’icungamutungo, uyu mukobwa akaba yaravuze ko afite inzozi zo kuzamura uruganda rwe bwite rwo gutwara abantu n’ibintu (transport) ruzanafasha abashomeri kubona akazi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste Itangishatse/Bwiza.com


